Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Basketball: Patriots irakira IPRC-Kigali ku munsi wa mbere w’imikino yo kwishyura

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 22-03-2019 saa 10:14:58
Nijimbere Guibert ukinira IPRC-Kigali BBC ufite umupira ahanganye na Ishimwe Didier ukinira Patriots BBC

Tariki 22-03-2019
Patriots BBC- IPRC-Kigali (Amahoro-18h00)
APR BBC – REG BBC (Amahoro-20h00)

Tariki 23-03-2019
Rusizi BBC- IPRC Huye (Rusizi-09h00)
Espoir BBC- UGB (Amahoro -13h00)

Tariki 24-03-2019
Rusizi BBC – UR Huye (Rusizi 09h00)

Shampiyona y’igihugu y’umukino wa Basketball “BK Basketball National League 2018-2019” mu kiciro cy’abagabo n’abagore irakomeza mu mpera z’iki cyumweru, aho igeze ku munsi wa mbere w’imikino yo kwishyura.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Werurwe 2019, ikipe ya Patriots BBC ifite igikombe cya shampiyona iheruka ya 2018 irakina na IPRC-Kigali BBC ubere kuri Sitade Nto i Remera (18h00).

Uyu mukino ubimburira indi urahuza Patriots BBC yasoje imikino ibanza iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo n’amanota 16, ikaba irusha IPRC-Kigali BBC iri ku mwanya wa 7 amanota 5 (11).

Mu mukino ubanza wahuje aya makipe yombi, Patriots BBC yatsinze IPRC-Kigali BBC amanota 105 kuri 83 ukaba warabereye kuri Sitade Nto i Remera tariki 30 Ukwakira 2018.

Sagamba Sedar ukinira Patriots BBC ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino (28) akurikirwa na Nyamwasa Bruno ukinira IPRC-Kigali BBC winjije amanota 22.

Kuri uyu munsi kandi, ikipe ya APR BBC irakina na REG BBC kuri sitade Nto i Remera saa mbiri z’ijoro (20h00).

Ejo tariki 23 Werurwe 2019, ikipe ya Rusizi BBC izakira IPRC Huye BBC i Rusizi (09h00), Espoir BBC ikine na UGB kuri Sitade Amahoro (13h00) naho tariki 24 Werurwe 2019, Rusizi BBC izakira UR Huye BBC i Rusizi (09h00).

Mu bagore, ejo tariki 23 Werurwe 2019, APR BBC ya 4 n’amanota 8 izakina na The Hoops Rwanda Girls Team BBC ya mbere n’amanota 9 ukazabera kuri Sitade Nto i Remera (11h00). Ni mu gihe tariki 24 Werurwe 2019, IPRC Huye BBC ya 2 n’amanota 9 izakina n’Ubumwe BBC ya 3 n’amanota 8 muri IPRC Huye (11h00) naho APR BBC izakine na Marie Reine BBC ya 6 n’amanota 5 kuri Sitade Nto i Remera (11h00).

Kuri ubu, Patriots BBC ni ya mbere n’amanota 16 ikurikiwe na REG BBC na 15, APR BBC na Espoir BBC zinganya amanota 13, hakaza IPRC-Huye, UGB na IPRC-Kigali BBC zifite 11 naho Rusizi BBC na 9 naho UR Huye BBC ni ya nyuma (8) n’amanota 8.

Nyamwasa Bruno (ufite umupira), ukinira IPRC-Kigali BBC waje kuyitsindira amanota mensh mu mukino wabahuje na Patriots BBC

 

 

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.