Basketball: Patriots irakina na REG zihatanira igihembo cya miriyoni imwe

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 31-05-2019 saa 17:00:23
Mugabe Aristide, kapiteni wa Patriots BBC (ufite umupira) ahanganye n'abakinnyi b'ikipe ya REG BBC mu mukino uheruka kubahuza

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 30 Gicurasi 2019, ikipe ya Patriots BBC irakina na REG BBC mu mukino w’ishiraniro wiswe “MTN Yolo Hoops”, ubera kuri Sitade Amahoro i Remera saa mbiri z’ijoro (20h00).

Ni umukino wateguwe n’ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball “FERWABA”, ku bufatanye na Sosiyete y’Itumanaho ya “MTN Rwanda”, ikipe ibasha gutsinda uyu mukino irashyikirizwa igikombe giherekejwe n’amafaranga y’u Rwanda miriyoni imwe (1,000,000 F).

Uyu mukino usanzwe witabirwa n’abafana benshi, rimwe na rimwe bamwe bakabura uko binjira bitewe n’uko Sitade yuzuye, ugiye guhuza Patriots BBC yasoje shampiyona iri ku mwanya wa mbere n’amanota 31, ikaba iyanganya na REG BBC yabaye iya kabiri.

Mu mikino ibiri iheruka guhuza aya makipe yombi, Patriots BBC yitwaye neza itsinda REG BBC mu mikino yombi. Mu mukino ubanza wa shampiyona, Patriots BBC yatsinze REG BBC biyigoye ku manota 82 kuri 78, wabereye kuri Sitade Amahoro tariki 21 Ukuboza 2018.

Ni mu gihe mu mukino wo kwishyura, Patriots BBC yongeye gutsinda REG BBC amanota 74 kuri 65, wabereye kuri Sitade Nto i Remera tariki 10 Gicurasi 2019. Uyu akaba ari nawo wahise uyiha amahirwe yo gusoza iyoboye urutonde rwa shampiyona ya 2019.

Nk’uko bitangazwa na FERWABA, ni uko uyu mukino wa Patriots BBC na REG BBC uza kubimburirwa n’umukino wa gicuti uribuhuze ikipe y’igihugu y’abahungu batarengeje imyaka 16 ndetse n’Ishuri ryisumbuye rya APE Rugunga School saa kumi n’ebyiri (18h00).

Iyi kipe y’igihugu U16 ikaba irimo gukina iyi mikino ya gicuti mu rwego rwo kwitegura imikino y’Akarere ka Gatanu “FIBA Africa Zone V Championships” izabera i Kigali kuva tariki 10-15 Nyakanga 2019.

Kwinjira kuri uyu mukino, itike n’amafaranga igihumbi mu myanya yo hejuru (1,000 F), mu gihe mu myanya y’icyubahiro ari ukwishyura amafaranga ibihumbi bitatu (3,000 F).

Mugabe Aristide, kapiteni wa Patriots BBC (ufite umupira) ahanganye n’abakinnyi b’ikipe ya REG BBC mu mukino uheruka kubahuza

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.