Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Basketball: Patriots BBC yatsinzwe na IPRC Kigali, REG BBC itsinda APR BBC

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 25-09-2021 saa 22:50:00
Patriots BBC yatsinzwe na IPRC Kigali

Imikino ya shampiyona y’u Rwanda mu mukino wa Basketball  “BK Basketball National League 2020-2021” irakomeje aho irimo gukinwa mu matsinda mu bagabo naho mu bagore amakipe yose akaba agomba guhura.

Kuri uyu wa Gatandatu  tariki 25 Nzeri 2021, mu itsinda A mu bagabo ikipe ya Patriots BBC ifite igikombe giheruka yatsinzwe na   IPRC Kigali amanota 76 kuri 69. Ikipe ya IPRC Kigali yatsinze agace ka mbere ku manota 15 kuri 14, Patriots BBC itsinda agace ka kabiri ku manota 18 kuri 16 n’aka gatatu  ku manota 24 kuri 17 , agace ka kane IPRC Kigali itsinda amanota 28 kuri 13.

Umukinnyi wa IPRC Kigali, Amisi Saidi ni we witwaye neza muri uyu mukino aho yatsinze amanota menshi (25) naho ku ruhande rwa Patriots BBC, Ndizeye Ndayisaba Dieudonne ni we watsinze amanota menshi (23).

Mu itsinda B, ikipe ya REG BBC yatsinze APR BBC amanota 64 kuri 61. Ikipe ya REG BBC yatsinze uduce 3 ku manota 20-16, 17-12 na 16-14  naho agace ka kane, APR BBC itsinda amanota 19 kuri 11.

Manga Pitchu ukinira ikipe ya APR BBC ni we witwaye neza muri uyu mukino aho yanatsinze amanota menshi (19). Umukinnyi wa REG BBC watsinze amanota menshi ni Beleck Bell watsinze 13. Iyi mikino yombi yabereye muri Kigali Arena.

Manga Pitchu witwaye neza mu mukino wa REG BBC na APR BBC

Indi mikino yabaye, mu itsinda A, ikipe ya Tigers BBC yatsinze Shoot For The Stars BBC amanota 70 kuri 58 naho IPRC Musanze itsinda ikipe ya UR Huye amanota 85 kuri 70.

Mu itsinda B, ikipe ya  30 Plus BBC yatsinze UR CMHS amanota 80 kuri 70 naho IPRC Huye itsinda Rusizi BBC amanota 82 kuri 71.

Mu bagabo, amakipe 14 yashyizwe mu matsinda abiri aho itsinda A rigizwe na Patriots BBC, IPRC Kigali, Tigers BBC, UGB, UR BBC,  Shoot For The Stars BBC na IPRC Musanze naho itsinda B rikaba rigizwe na REG BBC, APR BBC, UR-CMHS BBC,  IPRC Huye BBC, Espoir BBC, Rusizi  BBC  na 30 Plus BBC.

Nyuma y’iyi mikino, amakipe 4 azakomeza mu mikino ya “Playoffs” kugira ngo hamenyekane ikipe izegukana igikombe cya shampiyona.

Mu bagore habaye imikino ibiri

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Nzeri 2021, mu cyiciro cy’abagore habaye imikino 2 aho ikipe ya REG W BBC yatsinze APR BBC amanota 70 kuri 36 naho ikipe ya The Hoops igatsinda IPRC Huye  amanota 70 kuri 48.

REG W BBC yitwaye neza itsinda APR BBC

Muri iki cyiciro amakipe ni 6  ari yo The Hoops, APR BBC, GS Marie Reine Rwaza, REG W BBC, IPRC Huye  na UR BBC.

Imikino irakomeza kuri iki Cyumweru

Kuri iki Cyumweru tariki 26 Nzeri 2021, imikino ya shampiyona irakomeza. Mu bagabo, mu itsinda A, ikipe ya IPRC Musanze irakina na Shoot For The Stars BBC (13h00) naho ikipe ya Patriots BBC ikine na UGB (15h00). mikino irabera kuri Sitade Nto Amahoro i Remera.

Mu itsinda B, ikipe ya 30 Plus BBC irakina na IPRC Huye (09h000) naho APR BBC ikine na Rusizi BBC (11h00).

Mu bagore hateganyijwe umukino umwe ugomba guhuza ikipe ya GS Marie Reine Rwaza na The Hoops.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.