Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Basketball: Patriots BBC iracyayoboye urutonde rwa shampiyona

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 29-04-2019 saa 14:26:29
Patriots BBC iracyayoboye urutonde rwa shampiyona nyuma yo gutsinda UGB mu mukino wo munsi wa 11 w'imikino yo kwishyura

Ikipe ya Patriots BBC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona y’igihugu ya Basketball “BK-Basketball National League 2018-2019” mu bagabo n’amanota 26, ibikesha kwitwara neza itsinda UGB amanota 74 kuri 53.

Uyu mukino wari uwo ku munsi wa 11 wa shampiyona y’ikiciro cyo kwishyura, wabereye kuri Sitade Amahoro i Remera tariki 26 Mata 2019.

Patriots BBC ifite igikombe cya shampiyona ya 2018 ntabwo yatangiye neza kuko yatsinzwe agace ka mbere ku manota 19-12, itsinda aka kabiri kuri 20-09, itsinda aka 3 kuri 29-12 ni mbere y’uko basoza agace ka 4 banganya amanota 13-13.

Iyi Patriots BBC izongera kugaruka mu kibuga ihura na REG BBC mu mukino ukomeye uzaba tariki 10 Gicurasi 2019.

Mu yindi mikino yabaye mu mpera z’icyumweru gishize yaranzwe ahanini no kugaragaramo gutsindana amanota menshi, IPRC Kigali BBC yatsinze APR BBC amanota 81 kuri 73, REG BBC itsinda Rusizi BBC itayibabariye ku manota 157 kuri 49.

Espoir BBC yatsinze UR Huye BBC ku manota 121 kuri 42, APR BBC itsinda Rusizi BBC amanota 139 kuri 58 naho IPRC Huye BBC itungura Espoir BBC iyitsinda amanota 55 kuri 52.

Kuri ubu, Patriots BBC ni iya mbere n’amanota 26 mu mikino 14, ikurikirwa na REG BBC n’amanota 25 mu mikino 13, Espoir BBC na 21, IPRC Huye BBC na IPRC Kigali BBC APR BBC zinganya amanota 20, UGB na Rusizi BBC zinganya 16 naho UR Huye ni iya nyuma (9) n’amanota 12.

Mu bagore, naho shampiyona yari yakomeje, Marie Reine BBC yatsinzwe na IPRC Huye BBC amanota 72 kuri 30, APR BBC itsinda Ubumwe BBC amanota 120 kuri 33 naho UR Huye BBC itsinda Marie Reine BBC amanota 97 kuri 87.

IPRC Huye BBC irayoboye n’amanota 17 mu mikino 9, ikurikirwa na APR BBC na 16 mu mikino 10 naho The Hoops Rwanda BBC ni iya 3 n’amanota 13 mu mikino 7.

Patriots BBC iracyayoboye urutonde rwa shampiyona nyuma yo gutsinda UGB mu mukino wo munsi wa 11 w’imikino yo kwishyura

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.