Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thunderstorms
19°C
 

Basketball: Nta minota izongerwaho amakipe nanganya mu mikino ibanza ya shampiyona

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 17-01-2019 saa 07:25:19
Mu mukino Patriots BBC yaje gutsinda REG BBC hitabajwe iminota y'inyongera nyuma y'uko iminota isanzwe y'umukino yari yarangiye banganya amanota (61-61)

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA” ryibukije abayobozi b’amakipe yo muri shampiyona ko mu gihe amakipe azaba anganyije mu minota isanzwe y’umukino (40) nta minota y’inyongera izashyirwaho mu mikino ibanza ya shampiyona.

Ibi bije nyuma y’uko hakoreshejwe amategeko atandukanye mu mikino ibiri ya shampiyona aho amakipe yari yanganyije imikino yakinnye. Iyi mikino naho IPRC- Huye BBC yarangije umukino inganya na Rusizi BBC amanota 64 kuri 64.

Mu gihe uwahuje REG BBC na Patriots BBC iminota isanzwe y’umukino yarangiye banganya (61 kuri 61) abasifuzi b’uyu mukino barimo Ruhamiriza Jean Sauveur na Gaga Didier bafata ikemezo cyo kongeraho iminota y’inyongera birangira Patriots BBC ibonye insinzi kuri 82 kuri 78.

Mu ibaruwa FERWABA yandikiye abayobozi b’amakipe bose ibibutsa itegeko rikurikizwa mu gihe amakipe anganyije riri mu ngingo ya 8, igice cya D4, cy’amategeko ya FIBA agenga umukino wa Basketball 2018 “Official Basketball Rules 2018” ku rupapuro rwa 84.

Yagize iti “Muri shampiyona y’igihugu ifite ibice bibiri (Phase aller na Phase retour) hakoreshwa itegeko rivuga ko mu gihe amakipe anganyije mu mukino ubanza nta minota y’inyongera igomba gutangwa (Overtime)”.

FERWABA ivuka ko mu gihe ayo makipe yakongera kunganya mu mukino wa kabiri ari wo wo kwishyura hazakinwa iminota y’inyongera kugeza habonetse utsinda.

Ku bijyanye n’amanota n’urutonde rw’amakipe uko akurikirana, ikipe zanganyije ku mukino ubanza, buri kipe inota 1 by’agateganyo naho ikipe yatsinda ku mukino wo kwishyura biba bivuze ko itsinze “Series” y’umukino ubanza n’uwo kwishyura bityo ikabona amanota 4, kuri iyo mikino yombi.

Igihe kandi ikipe zinganyije umukino wo kwishyura iyatsinze umukino ubanza ni yo izaba itsinze “Series” ubwo izabona amanota 4 naho itsinzwe ibone amanota 2 kuri iyo mikino yombi.

Uretse abayobozi b’amakipe bibukijwe iby’iri tegeko rikurikizwa mu gihe amakipe anganyije byamenyeshejwe n’ishyirahamwe ry’abasifuzi b’umukino wa Basketball mu Rwanda “ARAB”.

Mu mukino Patriots BBC yaje gutsinda REG BBC hitabajwe iminota y’inyongera nyuma y’uko iminota isanzwe y’umukino yari yarangiye banganya amanota (61-61)

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

One Comment on “Basketball: Nta minota izongerwaho amakipe nanganya mu mikino ibanza ya shampiyona”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.