Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Basketball: Niyonkuru afite intego yo gufasha APR kuzakina “Playoffs 2019”

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 24-04-2019 saa 18:10:54
Niyonkuru Pascal ufite intego yo gufasha APR BBC kuzakina irushanwa rya Playoffs y'uyu mwaka wa 2019 (Foto M. Sadam)

Niyonkuru Pascal ukinira APR BBC aratangaza ko yiteguye gukoresha imbaraga zose afite kugira ngo azafashe ikipe ye kuzasoreza mu makipe ane muri shampiyona azakina irushanwa rya kamarampaka “Playoffs 2019”.

Aganira n’Imvaho Nshya, Niyonkuru Pascal “Kaceka” wageze muri APR BBC mu 2019 yemeza ko uyu ari umwaka wo gukora cyane agahesha ikipe ye gukina “Playoffs 2019”.

Ati : “Muri uyu mwaka byansabye gukora cyane kugira ngo mbashe kwibona mu buryo bwayo bw’imikinire ya APR BBC, kuri nge uyu ni umwaka wo gukora cyane kugira ngo mfashe iyi kipe kugera muri Playoffs.”

Uyu wahoze ari kapiteni w’ikipe ya Espoir BBC mu mwaka wa 2018 yizera ko bishoboka cyane mu gihe baramuka bitwaye neza bagatsinda IPRC-Kigali BBC, imwe mu makipe yabatsinze mu mikino ibanza ya shampiyona.

Ati “Hari ikizere kubera ko ikipe yadutsinze dusigaje ni IPRC-Kigali BBC, nitubasha kuyikuraho amanota byose birashoboka ko tuzabigeraho, hanyuma indi mikino ni ukuzajya tuyitegura umwe kuri umwe.”

Anagaragaza ko afite inyota yo kuba yatwarana na APR BBC ibikombe by’andi marushanwa bazahatanira muri uyu mwaka wa 2019. Ati “Mfatanyije na bagenzi bange ndifuza ko twagerageza tukareba uburyo twakitwara neza no muyandi marushanwa tuzakina kandi birashoboka kuko dufite abakinnyi beza.”

Ku rundi ruhande, Niyonkuru Pascal wagarutse muri APR BBC nyuma y’uko ayivuyemo mu 2015 akaba yarasinye amasezerano y’imyaka ibiri, avuga ko ku giti ke, yifuza kuba yazasoza shampiyona ari mu bakinnyi 5 beza cyangwa se akaba yaba n’uwatsinze amanota menshi.

Niyonkuru Pascal ufite intego yo gufasha APR BBC kuzakina irushanwa rya Playoffs y’uyu mwaka wa 2019 (Foto M. Sadam)

Nyuma y’umunsi wa 10 w’ikiciro k’imikino yo kwishyura, APR BBC iri ku mwanya wa 6 n’amanota 16 mu mikino 12. Kuri ubu irimo kwitegura umukino ukomeye uzayihuza na IPRC-Kigali BBC bahanganiye kuza muri 4 za mbere uzaba kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mata 2019.

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

One Comment on “Basketball: Niyonkuru afite intego yo gufasha APR kuzakina “Playoffs 2019””

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.