Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Basketball: Niyomugabo yemeza amaze kugera ku rwego rwiza

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 01-11-2018 saa 18:20:15
Niyomugabo Sunny wemeza ko amaze kugera ku rwego rwiza rw’imikinire

Niyomugabo Sunny ukinira Patriots BBC n’ikipe y’igihugu nkuru aremeza ko amaze kugaruka ku rwego rwiza nyuma y’uko yari amaze igihe atagaragara mu kibuga kubera ikibazo k’imvune.

Ibi yabitangaje nyuma y’uko agaragaye mu mikino ibiri itatu y’irushanwa rya “Legacy Tournament 2018” aho Patriots BBC yaje gutwara igikombe itsinze Espoir BBC ku mukino wa nyuma amanota 86 kuri 84.

Aganira n’Imvaho Nshya, Niyomugabo yavuze ko iri rushanwa risize ahagaze neza ndetse ko yizeye ko azaba ameze neza muri uyu mwaka w’imikino wa 2018-2019.

Ati “Uko nitwaye ntabwo ari bibi cyane, ndizera ko uyu mwaka nzaba meze neza. Mu minota 5 urebye nakinnye buri mukino sinabuze gutsinda ikigereranyo cy’amanota 6 kandi ndumva hari icyo byamfashije.”

Avuga ko afite intego yo gukora cyane akaba yanafasha ikipe ye kwitwara neza muri uyu mwaka. Ati “Intego yange ni ugufasha ikipe yange kwitwara neza kandi nange nkagerageza kuzamura urwego ku buryo nasubira mu bihe byange ndetse nkaba nanarushaho”.

Niyomugabo Sunny wemeza ko amaze kugera ku rwego rwiza rw’imikinire

Yemeza ko kuba yagaruka mu ikipe y’igihugu abitekerezaho ariko, icyo ashyize imbere ni ukubanza gushyiramo imbaraga akitwara neza, ariko biri mu bintu yifuza cyane.

Niyomugabo Sunny wagize ikibazo k’imvune yo mu ivi mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2017 yagarutse muri Patriots BBC mu 2017, nyuma y’uko yari yerekeje muri RP-IPRC Huye mu 2015.

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

One Comment on “Basketball: Niyomugabo yemeza amaze kugera ku rwego rwiza”

  1. Wowww, sunny wlcm again in da game bro, u know that I like your game, God keep you well to stay strong enough, u gonna make it I believe you ppa.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.