Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Basketball: Niyomugabo aremeza ko azaba ameze neza mu mwaka utaha w’imikino

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Aug 1, 2018

Niyomugabo Sunny, umukinnyi w’ikipe ya Patriots BBC aratangaza ko nyuma y’ikibazo k’imvune yari amaranye igihe kitari gito, azagaruka mu kibuga, ameze neza mu mwaka utaha w’imikino wa 2018-2019.

Niyomugabo Sunny utangaza ko nyuma y’ikibazo k’imvune azaba ameze neza mu mwaka utaha w’imikino

Uyu mukinnyi wanyuze mu makipe atandukanye yo mu Rwanda arimo; KBC, APR BBC ndetse na IPRC-South BBC, yagize ikibazo k’imvune yo mu ivi mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2017.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Niyomugabo yavuze ko kuri ubu yamaze gutangira gukina, ariko bitewe n’uko akiva muri iyi mvune atahita asubira mu bihe bye byiza, gusa akaba yizeza abakunzi be, n’ab’ikipe ya Patriots BBC ko azaba ameze neza mu mwaka utaha.

Yagize ati “Natangiye gukina, gusa nk’umuntu uvuye mu mvune nta bwo byanyorohera gukina bihoraho, ariko mu mwaka utaha w’imikino nzaba meze neza”.

Niyomugabo wagaragaye mu mukino wa mbere wa nyuma w’irushanwa rya “Playoffs 2018” ubwo Patriots BBC BBC yatsinzemo REG BBC amanota 63 kuri 58, yemeza ko yumva agifite n’ubushobozi bwo kuba yakongera gukinira n’ikipe y’igihugu nkuru nyuma y’uko yaherukagamo mu mwaka wa 2014.

Avuga ko kuba yahamagarwa n’abatoza b’ikipe y’igihugu bizaterwa n’uko azaba yitwaye. Yagize ati “Birashoboka cyane, ariko byose bizaterwa n’uko nzaba nitwaye hagati mu mwaka w’imikino, burya gukina nta bwo wakina wishimisha kandi usanzwe uhatana, ni ugushyiramo imbaraga zirenzeho”.

Niyomugabo Sunny watangiranye n’ishingwa ry’ikipe ya Patriots BBC (2014), akaza kuyisohokamo yerekeza muri IPRC-South BBC mu 2015, yongeye kuyigarukamo mu mwaka wa 2017.