Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
23°C
 

Basketball: Mwiseneza aremeza ko gukina na Mozambique imikino ya gicuti bizabagirira akamaro

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jun 21, 2018

Tariki 23-06-2018

Rwanda-Mozambique

Tariki 24-06-2018
Rwanda-Mozambique

 Ikipe y’igihugu nkuru y’umukino wa Basketball mu bagabo, ikomeje umwiherero yitegura imikino y’ikiciro cya kabiri igamije gushaka itike y’igikombe k’Isi “FIBA Basketball World Cup 2019 Qualifiers” izabera muri Nigeria kuva tariki 29 Kamena kugeza 01 Nyakanga 2018.

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu bakomeje imyiteguro y’imikino y’ikiciro cya kabiri yo gushaka itike y’igikombe k’Isi

Mu rwego rwo gukomeza kwitegura ikipe y’u Rwanda izakina imikino ibiri ya gicuti na Mozambique iza kugera mu Rwanda  uyu munsi tariki 21 Kamena 2018, aho izaba iri mu Rwanda kugeza tariki 25 Kamena 2018.

Mwiseneza Maxime, umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda yatangarije Imvaho Nshya ko gukina imikino ibiri ya gicuti na Mozambique bizabafasha  muri byinshi birimo kumenya urwego bariho mbere yo kwitabira iyi mikino.

Ati: “Gukina na Mozambique imikino ya gicuti, bizadufasha kumenya neza urwego turiho cyane ko na Mozambique iri kwitegura na yo gukina na Senegal na Cote d’Ivoire, rero ni byiza gukina n’ikipe na yo ifite icyo iharanira”.

Mwiseneza avuga ko iyi mikino izabera muri Nigeria ishobora kuzaba itandukanye n’imikino y’ikiciro cya mbere kibanza iheruka kubera muri Mali kuva tariki 23 – 25 Gashyantare 2018.

Ati Nta bwo navuga ko uko byari bimeze muri Mali ariko bizaba bimeze muri Nigeria, ikigaragara muri iriya mikino hari abakinnyi benshi bakina hanze yaba kuri twe, yaba ku makipe yose twahuye na yo nta bakinnyi benshi bari bafite, ubu ng’ubu n’abakinnyi bose barahari bashobora kuza gukinira amakipe yabo”.

Amakuru dukesha ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA” ni uko Gasana Kenneth usanzwe akinira Club Tanger muri Maroc, yageze mu Rwanda aho agomba gufatanya n’abandi kwitegura imikino.

Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda rya kabiri “B hamwe na  Nigeria, Mali na Uganda. Izatangira ikina na Mali tariki 29 Kamena 2018, ikurikizeho Nigeria tariki 30 Kamena 2018  izasoze ihura na Uganda tariki 01 Nyakanga 2018.