Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Basketball: Mutokambali yishimira ko  yazamuye impano z’abakinnyi benshi mu Rwanda

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya May 5, 2019

Mutokambali Moise ni rimwe mu mazina y’abatoza bazwi cyane n’abakurikiranira hafi iby’umukino wa Basketball y’u Rwanda ahanini bitewe n’ibikorwa akora bitandukanye bigamije iterambere ry’uyu mukino.

Kuri ubu, Mutokambali Moise ni umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu nkuru y’abagore, akaba asanzwe ari we ushinzwe iterambere ry’umukino wa Basketball, mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA”.

Mu kiganiro kihariye kirambuye yagiranye n’Imvaho Nshya, Mutokambali Moise usanzwe atoza ikipe ya The Hoops Rwanda Girls BBC yatangaje  byinshi ku buzima bwe ndetse n’umwuga we  w’umutoza.

MUTOKAMBALI NI MUNTU KI?

Yabonye izuba tariki 24 Mata 1981 avukira mu Karere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali. Ni umwana wa 4 mu muryango w’abana 5, abahungu 3 n’abakobwa babiri, bavuka kuri Niyoyita Simon Pierre na Mujawabera Claudette.

Yize amashuri abanza mu kigo cya Ste Famille (1987-1993). Yaje gukomeza amashuri yisumbuye muri Lycée de Kigali (1993-1999), aho yize ikiciro rusange anahakomereza ikiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye aho yakurikiye Ibinyabuzima n’Ubutabire (Bio-Chimie).

Arangije amashuri yisumbuye, yakomereje mu Ishuri Rikuru Nderabarezi “KIE”, kuri ubu akaba ari Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Uburezi (UR CE) aho  yize ibijyanye na siporo, akaba yarahakuye impamyabumenyi mu 2008.

YATANGIYE AKINA UMUPIRA W’AMAGURU

Avuga ko  yakuze akina umupira w’amaguru kimwe nk’abandi bana bose, gusa yaje kugira amahirwe yo gukina Basketball bwa mbere yiga mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza, bakajya rimwe na rimwe bakinira kuri Ste Famille, hari ku bibuga by’ibitaka.

Yakiniye Lycée de Kigali ageze mu kiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, gusa ntabwo byatinze kuko amaze kugera mu kiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye yaje kubihagarika bitewe n’uko atabonaga umwanya uhagije w’imyitozo.

Indi mpamvu ni uko yakundaga gufunga umutwe ntiyumvire Nyakwigendera Nizeyimana Jead de Dieu wari umutoza we.  Ati : “Gufunga umutwe no kwivumbura biri mu byatumye ntabasha gukomeza gukinira ikipe y’ikigo, kuko yaje yigisha ibijyanye n’ubumenyi bw’ibanze kandi twebwe twabonaga turi ku rwego ruzamutse, icyo kintu cyo kumva uri hejuru cyatumye tudakomezanya nawe, gusa nkomeza gukina ku ruhande.”

ICYATUMYE AHITAMO KWIGA IBIJYANYE NA SIPORO

Atangaza ko mu byatumye ahitamo kwiga siporo birimo kuba ku gihe ke nta batoza bafite ubumenyi mu gushaka abana bafite impano no kuziteza imbere.

Ati : “Nta muhamagaro wari uhari mu batoza wo kuba yabona umwana ukina neza ngo amubwire ati jya mu ikipe runaka cyangwa se vayo ukorane imyitozo n’abandi wasangaga kugira ngo umuntu akine cyangwa se age mu ikipe wabonaga bivunanye.”

Yungano ati : “Nyuma yo guhura n’ibyo bibazo, kutitabwaho no kubona ko ibyo Nizeyimana yakoraga byari byiza, no gukunda siporo nagiye muri KIE kwiga ibijyanye na siporo ngamije kugira ngo nzabe intangarugero cyangwa se nzatange umusanzu wange mu bijyanye n’iterambere ry’abatoza kuko nabonaga abana bandagaye ari benshi ku muhanda. Ni ubwo buryo nange nahisemo siporo kuko nabonaga izamfasha kandi nange nzatanga umusanzu wo kubaka igihugu.”

YATANGIYE UMWUGA WO GUTOZA MU 2005

Umwuga wo gutoza yawutangiye mu 2005, ubwo yatangiraga gukora amahugurwa yo gutoza ya FIBA, ahereye  ku muzingo (module) wa 1,2, 3 kugera kuri rwego rwa 1 n’urwa 2 yose ayikora neza kandi ayatsinda.

Mu kiruhuko bakajya bategura ibihe by’imyotozo y’abana, binyuze mu ishyirahamwe ry’abatoza ibijyanye n’ingufu (Association de Préparateur Phyisque/IPS) icyo gihe yakoranaga na FERWABA.

Yajyaga afata abana b’i Nyamirambo kuko yari atuye ku Gitega, abo kuri St André cyangwa se muri EMEN i Nyamirambo.

Mu Kuboza 2005 nibwo yatangiye kujya gutoza ahereye hasi mu bigo by’amashuri birimo za Lycée de Kigali.

YAGIZWE UMUTOZA W’IKIPE Y’IGIHUGU BWA MBERE MU 2009

Mu 2009 yagizwe umutoza wungirije Veceslav Kavedzja ukomoka muri Croatia, wari umutoza mukuru w’ikipe y’abagore nkuru yitabiriye imikino y’Afurika yabereye i Antananarivo muri Madagascar aho yabaye iya 10 mu makipe 12.

Mu 2010 yagizwe umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu y’abahungu batarengeje imyaka 18 yabashije gusoreza ku mwanya wa 6 mu makipe 10 yari yitabiriye imikino y’Afurika mu bato yabereye i Kigali.

Mu 2011 yatwaye igikombe cya mbere mu marushanwa ahuza ibigo by’amashuri.

Mu 2012 yakomeje gutoza Lycée de Kigali.  Yagizwe ushinzwe imibereho y’ikipe y’igihugu U-18 yegukanye igikombe cy’Akarere ka 5. Yabonye n’itike y’imikino y’Afurika, irangiza ku mwanya wa nyuma (11) mu mikino yabereye i Maputo muri Mozambique.

Muri Mutarama 2013, yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ndetse isoreza ku mwanya wa kabiri inyuma ya Misiri yabaye iya mbere mu mikino y’Akarere ka 5 “FIBA Africa Zone 5” yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania.

Yaje kubona itike y’igikombe cy’Afurika “Afro-basket” cyabereye muri Cote d’Ivoire muri Kanama 2013, ikipe y’u Rwanda ibasha kuza ku mwanya wa 10 mu makipe 16.

Mutokambali yaje gukomeza aka kazi kugeza tariki 14 Werurwe 2018, ubwo yahagaritswe kuri iyi mirimo kubera umusaruro utarishimiwe yavanye mu mikino y’amajonjora y’igikombe k’Isi yabereye muri Mali kuva tariki 23-25 Gashyantare 2018.

Tariki 09 Mata 2019, nibwo Mutokambali yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu nkuru y’abagore. Iyi kipe ikaba yitegura imikino y’Akarere ka 5 “FIBA Africa Zone 5”, izabera muri Uganda  tariki 25 Kamena- 01 Nyakanga 2019.

Ni mbere y’uko yari yafashije ikipe y’igihugu y’abakobwa U-18 mu bakina ari 3, gutwara umudari wa zahabu, abahungu batwara uwa Feza, mu mikino yahuje  urubyiruko ku rwego rw’akarere ka 5 “ANOCA Zone  V  Youth Games 2019” yabereye i Huye kuva tariki 02 kugeza 06 Mata 2019.

Mutokambali ni umwe mu batoza bagize uruhare mu kuzamura no guteza imbere impano za benshi mu bakinnyi beza bakina muri shampiyona. Yishimira abenshi urwego bagezeho.

Ati: “Guhera ku rungano rwa Shyaka Olivier, Kaje Elie, Ali, Niyonkuru Pascal, abenshi ni abakinnyi twari kumwe muri FEASSSA y’i Mbarara mu 2011.”

Yungamo ati: “Hari nka Hagumintwari Steve,  aba bose banciye mu biganza, ariko by’umwihariko wagera kuri ba Kazeneza Emile, Nshobozwabyosenumukiza, bari mubo nahaye imbaraga nyinshi kubera ko abenshi batari babazi, hari kandi n’ abari hanze nka Furaha Cadeau, Shema Osborn, Cecile Nzaramba, nishimiye ko bari kuzamuka kandi barimo no gutera imbere.”

Mutokambali agira inama abatoza bakiri bato gutoza batagambiriye amafaranga  kuko ariyo bashaka bakibagirwa ko gutoza ari ukuzamura impano cyane  ko muri ibi bihugu, bitaraba nk’aho babigize umwuga. Abashishikariza kugira urukundo, bagira iryo shyaka ryo kuzamura impano z’abana kuko mu myaka iri imbere byazatanga umusaruro.

Uyu mutoza  agira abo ashimira bagiye bamufasha mu kazi no kugera aho ageze. Ati: “Mu kazi nakoranye n’uwitwa Dusabimana Eric Jesus, ari mu bantu twakoranye hamwe na Habiyaremye Patrick mu rugendo twanyuzemo rw’ubwitange nibo twafatanyije dutegura imyitozo y’abana ku buntu, dushyiraho ikipe ya The Hoops mu 2014”.

Akomeza agira ati : “Ndashimira Nizeyimana yari umwarimu wange ari mu bambwiye ngo fata umwanya uge gutoza muri Lycée, we ni ukumushimira by’umwihariko. Undi muntu dusangira ubuzima ni Shema Maboko Didier, nk’umuntu wize siporo nawe ari mu bantu bamba hafi ni mukuru wange muri siporo.”

Aha Mutokambali yatozaga ikipe y’igihugu y’ingimbi

Ubwo yatozaga ikipe y’igihugu nkuru mu bagabo

Mutokambali umwanya we mumini awuharira gutoza abakiri bato