Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Basketball: Mutokambali Moise ntakiri umutoza w’ikipe y’igihugu

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 16-03-2018 saa 07:51:52
Mutokambali Moise wamaze guhagarikwa ku mirimo yo gutoza ikipe y'u Rwanda

Mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA”, baratangaza ko bamaze guhagarika Mutokambali Moise wari umutoza mukuru  w’ikipe y’iguhugu ya Basketball kubera umusaruro muke.

FERWABA ibinyujije mu ibaruwa bashyize ahagaragara ku wa Gatatu, tariki 14 Werurwe 2018, baravuga ko Mutokambali Moise yahagaritswe kuri iyi mirimo kubera umusaruro muke yagaragaje mu mikino y’amajonjora y’igikombe k’Isi yabereye muri Mali muri Gashyantare 2018.

Mutokambali Moise wamaze guhagarikwa ku mirimo yo gutoza ikipe y’u Rwanda

Muri FERWABA kandi banatangaza ko uretse kuba yafashe iki kemezo cyo guhagarika Mutokambali kubera umusaruro muke, Mutokambali azira no kuba atarabashije kumvira inama zitandukanye yagiye agirwa ku mitoreze ye mu ikipe y’igihugu.

Yagize iti Iki kemezo gitewe n’umusaruro muke, Bwana Mutokambali yagaragaje muri iyo mikino yavuzwe haruguru, byiyongera ku mikino y’amajonjora yagiye abera mu Karere ka 5 mu gihe k’imyaka 3 ishize no kuba atarashyize mu bikorwa inama yagiye agirwa mu kugira icyo yahindura mu mitoreze y’ikipe y’igihugu, mu myiteguro no mu marushanwa”.

FERWABA ikomeza ivuga ko izatangaza vuba uburyo ikipe y’igihugu izaba yitabwaho mu gihe bitegura imikino yo kwishyura mu majonjora y’igikombe k’Isi izaba muri Kamena 2018 ari nako hashakishwa umutoza mukuru.

Mu mikino y’amajonjora y’ikiciro kibanza yo mu itsinda B, mu gushaka itike y’igikombe k’isi kizabera mu Bushinwa mu 2019 yaberaga i Bamako muri Mali kuva tariki 23-25 Gashyantare 2018, yasize u Rwanda ruri ku mwanya wa kane n’amanota 4, ikaba iyanganya na Mali ya 3 ndetse na Uganda ya kabiri, aho zose zirushwa na Nigeria ya mbere amanota 2 kuko ifite 6.

Mu myaka 6 yari amaze atoza ikipe y’igihugu, Mutokambali Moise wari ugifite amasezerano yari kugeza muri Kamena 2018, asize u Rwanda ruri ku mwanya wa 64 ku rwego rw’Isi.

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.