Basketball: Murenzi arishimira urwego abakinnyi be bamaze kugeraho

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 25-04-2019 saa 08:42:03
Murenzi Yves, Umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu U16 atanga amabwiriza ku bakinnyi

Ikipe y’igihugu y’abahungu batarengeje imyaka 16 y’umukino wa Basketball, yatangiye imyitozo yitegura imikino y’Akarere ka Gatanu “FIBA Africa Zone V Championships” izabera i Kigali mu Rwanda kuva tariki 10-15 Nyakanga 2019.

Mu rwego rwo kwitegura neza iyi mikino, ikipe y’igihugu itozwa na Murenzi Yves wungirijwe na Kamanzi Janvier “Vava” yakinnye imikino ibiri ya gicuti yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Muri iyi mikino yombi yabereye kuri Sitade Nto Amahoro i Remera, ikipe y’u Rwanda U-16 yitwaye neza itsinda ikipe ya Kibagabaga Basketball Training Center y’abatarengeje imyaka 17 ku manota 85 kuri 56.

Aya makipe yongeye guhura mu mukino wa kabiri, maze ikipe y’u Rwanda itsindwa n’ikipe ya Kibagabaga BTC amanota 60 kuri 54.

Aganira n’Imvaho Nshya, Murenzi Yves, umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu yatangaje ko yishimira urwego rwiza aba bana bariho nyuma y’ibyumweru bibiri bamaranye bitoza.

Avuga ko umusaruro bakuye muri iyi mikino ibiri ya gicuti kuri we abona ko atari mubi ugereranyije n’abo bahuye na bo.

Ati : “Narishimye kubera ko umusaruro wavuyemo, nta bwo twari twiteze ko waba umeze gutya kuko ukurikije n’umukino ubanza abana bakinnye wabonaga ko bakina umukino nta gihunga, ukabona ko bafite imbaraga cyane cyane ko iriya kipe bakinnye nayo irabaruta mu myaka kandi bo basa nk’abamenyereye gukina, navuga ko umusaruro atari mubi.”

Yemeza ko kuba baratsinzwe umukino wa kabiri wa gicuti wagize amasomo usigira aba bana. Ati: “Umukino wa kabiri barawutsinzwe ariko ngewe mbifashe nk’ikintu kiza kuko iyo baza kuwutsinda bashoboraga kwirara kandi nta bwo ari ibintu byiza, kuyitakaza na byo ni irindi somo twize.”

Murenzi utangaza ko imyiteguro ari myiza muri rusange, nubwo batari bagera aho bifuza, asobanura ko aba bana bafite gahunda yo kuzajya bakora imyitozo ku wa Gatatu nimugoroba, ku wa 5, ku wa 6, ku Cyumweru mu gitondo bakine umukino wa gicuti hanyuma babone gusubira ku ishuri.

Karenzi Bryan, kapiteni w’iyi kipe avuga ko iyi mikino ibiri ya gicuti bakinnye ibasigiye isomo ryo kutirara yanabafashije kuzamura urwego rwabo rw’imikinire ku buryo bamaze no kumenya uko bakinana na bagenzi babo mu kibuga.

Uyu mukinnyi ufite imyaka 14 akaba asanzwe akinira ikipe y’ikigo yigamo cya Lycée de Kigali ahamya ko imyiteguro igenda neza babifashijwemo n’abatoza ndetse na Federasiyo ikaba ibakorera igishoboka cyose ngo bitegure neza.

Murenzi Yves, Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu U16 atanga amabwiriza ku bakinnyi

Karenzi Bryan, Kapiteni w’ikipe y’igihugu U16 y’abahungu y’umukino wa Basketball

Ikipe y’igihugu y’abahungu batarengeje imyaka 16 yatangiye imyiteguro y’imikino y’Akarere ka 5

Ikipe ya Kibagabaga Basketball Training Center y’abatarengeje imyaka 17


 

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.