Basketball: Murenzi aremeza ko hari icyo bigiye mu mikino yabereye muri Mali

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 07-09-2018 saa 07:31:35
Ubwo umutoza w'ikipe y'u Rwanda y'abahungu U-18,Murenzi (ufite ikayi) yatangaga amabwiriza y'uko abakinnyi bakwiye kwitwara mu kibuga

Umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 18, Murenzi Yves atangaza ko hari amasomo atandukanye bigiye mu mikino y’igikombe cy’Afurika “2018 FIBA U-18 men’s African Championship” yaberaga i Bamako muri Mali kuva tariki 24 Kanama kugeza 02 Nzeri 2018.

Ubwo umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’abahungu U-18,Murenzi (ufite ikayi) yatangaga amabwiriza y’uko abakinnyi bakwiye kwitwara mu kibuga

Muri iyi mikino y’Afurika yabaga ku nshuro ya 21, iyi kipe y’u Rwanda U-18 yabashije gusoreza ku mwanya wa 6 mu makipe 11 yari yitabiriye.

Nyuma y’uko iyi kipe y’u Rwanda igarutse i Kigali, tariki 05 Nzeri 2018, umutoza Murenzi Yves yatangaje ko iyi mikino yari ku rwego rwo hejuru  avuga ko abakinnyi bagerageje gutanga ibyo bari bafite ngo bitware neza.

Avuga ko nubwo batabashije kugera ku ntego bari bihaye yo gusoreza mu makipe 3 ya mbere, bigiyemo ko bakwiye gutegura abakinnyi mu buryo bw’imbaraga kuko amakipe yabatsinze biri mu byo yabarushije.

Ati Mu rwego rwa tekinike ikipe ubona ko nta bwo ziturusha cyane, ikintu baturusha ni imbaraga, kuko ugiye kureba nk’abantu twakinaga mu gihagararo ntaho duhuriye.”

Agaragaza ko bakeneye gutegura abakinnyi ndetse bakanashakirwa imikino myinshi kuko muri iyi mikino aya makipe yabarushije ubunararibonye.

Kapiteni w’iyi kipe, Ngoga Elias na we avuga ko nk’abakinnyi bahakuye ubunararibonye. Ati Ni irushanwa ryari rikomeye ryarimo abakinnyi bakiri bato bakina mu mashampiyona akomeye y’i Burayi, gukina na bo ni ubunararibonye bukomeye twagize, icyo tugiye gukora ni ugukosora aho twakoze nabi,  buri muntu ku giti ke, bityo ikindi gihe twazagira amahirwe yo gukinira ikipe y’igihugu nkuru tukazitwara neza.”

Ikipe y’ u Rwanda yazamutse iri ku mwanya wa 3 mu itsinda rya kabiri “B” yaje gusezererwa na Misiri muri ¼, itsinzwe amanota 89 kuri 66. Mu guhatanira imyanya (5-8) yatsinze Libya amanota 92 kuri 68, iza gutsindwa na RDC mu guhatanira umwanya wa 5, amanota 79 kuri 69.

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.