Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
24°C
 

Basketball: Mugabe atangaza ko kuzana abakinnyi babiri bashya byatanze umusaruro

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 08-01-2018 saa 10:48:47
Kasongo Junior, umwe mu bakinnyi babiri bashya b'ikipe ya Patriots BBC

Patriots BBC ni imwe mu makipe yo muri shampiyona ya Basketball mu kiciro cy’abagabo yiyubatse muri uyu mwaka w’imikino wa 2017-2018. By’umwihariko yasinyishije abakinnyi babiri bashya ibakuye hanze y’igihugu aribo Kasongo Junior ukomoka muri RDC ndetse na Makiadi Michael ukomoka mu gihugu cya Kenya.

Kasongo Junior, umwe mu bakinnyi babiri bashya b’ikipe ya Patriots BBC

Kapiteni w’ikipe ya Patriots BBC, Mugabe Aristide atangaza ko kongeramo abo bakinnyi we yemeza ko bari ku rwego rwiza, bakuru kandi bamenyereye amarushanwa byahinduye byinshi muri iyi kipe birimo n’ibijyanye n’imikinire.

Avuga ko by’umwihariko byakemuye ikibazo cy’ubwugarizi cyari muri Patriots BBC, kuri ubu bakaba bakina neza kandi bashyize hamwe. Ati Navuga ko birimo kudufasha kubera ko urebye nk’imikinire uko twakinaga mbere twagiraga ikibazo kinini mu bwugarizi ariko noneho kuri ubu dukorera hamwe”.

Ku rundi ruhande, umutoza wa Patriots BBC, Henry Muinuka nawe yemeza ibivugwa na kapiteni we, akaba avuga ko Kasongo Junior na Makiadi Michael bafasha iyi kipe cyane mu bwugarizi. Gusa bikaba ahanini biterwa n’uburyo yahisemo kubakinisha bitewe n’uwo bakina.

Yagize ati Abo bakinnyi, baradufasha cyane mu bijyanye no gufata imipira ikubise ku nkangara ikagaruka (Rebound) no kugira ubwugarizi bukomeye kuko twari dusanzwe tuhafite imbaraga nke ariko bikajyana n’uburyo twahisemo gukina bigendanye n’uwo dukina”.

Mu mikino ibiri ya shampiyona abo bakinnyi bombi bamaze gukina, bagize uruhare runini mu gufasha Patriots BBC kugera ku nsinzi. Mu mukino wa mbere, Patriots BBC yatsinze REG BBC iyirusha ku manota 75 kuri 60.

Muri uwo mukino, Makiadi Michael wageze muri Patriots BBC imukuye muri Power yo muri Uganda yatsinzemo amanota 15, aba uwa kabiri utsinze menshi inyuma ya Hagumintwari Steve winjije amanota 17.

Naho mu mukino wa kabiri bakinaga wabaye tariki 05 Mutarama 2018, Patriots BBC yatsinze APR BBC amanota 65 kuri 52. Aha Kasongo Junior wa Patriots BBC ari  we watsinze amanota menshi (16), akurikirwa na mugenzi we Mugabe Aristide winjije 11, akaba anganya na Mbanze Brian ukinira APR BBC.

Ibi byatumye Patriots BBC irushaho kwegera ikipe ya REG BBC ya mbere ku rutonde rwa shampiyona rw’agateganyo aho nyuma y’imikino 5 amakipe yombi anganya amanota 9 gusa REG BBC ikaba iyirusha ibitego izigamye.

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.