Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Basketball: MINISPOC ntibona icyabuza abanyamahanga gukinira ikipe y’igihugu

Yanditswe na BIZIMANA ERIC

Ku ya 22-03-2018 saa 07:33:41
Gasana Wilson Kenneth umwe mu bakinnyi bahawe ubwenegihugu akaba akinira u Rwanda

Mu gihe byari bimaze gucika burundu mu mikino nk’umupira w’amaguru, umuco wo guha ubwenegihugu abakinnyi b’abanyamahanga bujuje ibyangombwa kandi bifuza gukinira ikipe y’igihugu ya Basketball wongeye gushyigikirwa n’umwe mu bayobozi ba Minisiteri y’Umuco na Siporo “MINISPOC”.

Gasana Wilson Kenneth umwe mu bakinnyi bahawe ubwenegihugu akaba akinira u Rwanda

Amakuru amaze iminsi avugwa hanze aremeza ko hari abandi bakinnyi b’abanyamahanga bashobora kwinjira mu ikipe y’igihugu ya Basketball kugira ngo bakomeze kuyifasha kwitwara neza. Baraza basanga abitwa ba Bradly Cameroun, Gasana Wilson Kenneth, Robert Thompson n’abandi banyamahanga benshi bakiniye u Rwanda bahawe ubwenegihugu.

Umuyobozi wa Siporo muri MINISPOC, Bugingo Emmanuel asanga byakorwa hubahirijwe amategeko y’u  Rwanda agenga imitangire y’ubwenegihugu nko ku bakinnyi bagaragaza  ko babyifuza.

Ati “Federasiyo ishobora kureba ingamba yakoresha zatuma yiyubaka, babitubwiye twabisuzuma. Politike ya siporo ku Isi hose ntifungirana igihugu. Siporo muzi ko ihuza abantu bose, ni yo mpamvu wumva ngo uyu yahinduye ubwenegihugu yagiye gukinira kiriya gihugu. Nk’ubu u Rwanda ni igihugu gikunzwe ku Isi, ku buryo hari abantu baba mu gihugu ugasanga bavuga bati mba mu gihugu runaka mfite impano ariko usanga kitanteye ishema uwampa ngakinira u Rwanda, hari igihe bisabwa rero n’umukinyi ubwe kandi abisabye nk’umuntu ushaka kuba umunyarwanda nk’uko amategeko y’u Rwanda abiteganya ku bijyanye no gutanga ubwenegihugu twabisuzuma kandi nta cyo byaba bitwaye”.

Uyu muyobozi yakomeje agira ati:“Ikibazo kuri twe si uguhabwa ubwenegihugu ngo aze gukina, tubirebera mu busabe umukinnyi yakora kugira ngo abe umunyarwanda. Abikoze nk’umuntu ushaka kuba umunyarwanda nk’uko politike y’igihugu ibyemera muri rusange bitari muri siporo gusa twabireba twabona bikurikije inzira binyuramo nge numva nta kibazo”.

Ibi abitangaje mu gihe mu 2015 habayeho isuzuma mu mupira w’amaguru ryo kumenya abakinnyi b’abanyamahanga barimo n’abakiniye ikipe y’igihugu “Amavubi” bamwe bari banafite indangamuntu z’u Rwanda bafatwa nk’abanyamahanga. Nk’abakiniye Amavubi bahereye ubwo basaba ubwenegihugu ariko kugeza ubu ntibarabuhabwa.

Umwanditsi:

BIZIMANA ERIC

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.