Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Basketball: Kubanatubane yagaragaje igituma yitwara neza muri Espoir BBC

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 03-02-2018 saa 10:07:46

Kubanatubane Jean Philippe ukinira Espoir BBC ni umwe mu bakinnyi bigaragaje mu mikino ya shampiyona ndetse bitezweho no kuzagira byinshi bayigezaho muri uyu mwaka w’imikino wa 2017-2018.

Kubanatubane Jean Philippe ukinira Espoir BBC wayigezemo avuye muri IPRC-Kigali BBC (Foto-Mihigo S)

Uyu mukinnyi yageze muri Espoir BBC muri uyu mwaka wa 2018 avuye muri IPRC-Kigali BBC yamaze kugaragaza ko yazamuye urwego rwe rw’imikinire ugereranyije n’uko yari asanzwe akina mu minsi yashize.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Kubanatubane Jean Philippe yatangaje ko n’ubwo yatangiye atitwara neza muri Espoir BBC, kuri ubu urwego rwe rw’imikinire rugenda ruba rwiza kubera ahabwa umwanya wo gukina.

Yagize ati “Navuga ko natangiye nabi bitewe n’imvune gusa kuri ubu ndikugenda nzamuka neza kandi mba mbona ko bizaba byiza, urwego rwange rukazamuka cyane bitewe n’igihe mbona mu kibuga cyo kwigaragaza”.

Avuga ko kugenda atera imbere ahanini abikesha kuba ashyigikiwe n’umutoza, Mwiseneza Maxime ndetse n’imvune yahoranye zikaba zarashize. Ibi bikaba byiyongeraho kuba akora cyane.

Ati Kuri ubu ndashyigikiwe cyane, n’imvune nari maranye iminsi zarashize kandi mbasha no gukora cyane”.

Kubanatubane yemeza ko akeneye kuzamura imikinire ye ku buryo igera ku yindi ntera ndetse akaba yifuza kurushaho kwigirira ikizere muri we kuko bigira ikintu kinini bifasha mu kibuga.

Yagize ati “Nkeneye kuzamura imikinire yange igafata indi ntera kandi n’ikizere cyange kikazamuka kuko burya ibikorwa ufite bishobora kuba byiza ariko nta kizere ufite  ntibigire umusaruro bitanga”.

Kubanatubane Jean Philippe yafashije ikipe ya Espoir BBC gusoza imikino y’ikiciro kibanza cya shampiyona y’uyu mwaka wa 2017-2018, iri ku mwanya wa 5 by’agateganyo n’amanota 10 irushwa na Patriots BBC ya mbere amanota 3 gusa.

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.