Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Basketball: Kigali Christian School U-15 yihariye ibikombe muri shampiyona ihuza ibigo byigenga

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 02-04-2019 saa 17:00:11
Ikipe y'ikigo cya Kigali Christian School y'abakobwa yaje kwegukana shampiyona ihuza ibigo by'amashuri yigenga mu batarengeje imyaka 15

Ikipe y’ikigo k’Ishuri rya Kigali Christian School mu bahungu n’abakobwa ni yo yegukanye igikombe cya shampiyona ihuza ibigo by’amashuri byigenga bibarizwa i Kigali mu batarengeje imyaka 15 “U15 Junior Basketball International Schools League 2019”.

Iyi shampiyona ngarukamwaka yatangiye gukinwa mu 2015 ikaba itegurwa n’Ishuri rya Kigali International Community School (KICS) yari yahuje ibigo by’amashuri 5 mu bahungu n’abakobwa yasojwe tariki 29 Werurwe 2019.

Kigali Christian School ibarizwa i Kibagabaga yaje Kigali Christian School yatwaye iki gikombe mu bahungu nyuma y’uko itsinze iya Green Hills Academy amanota 30 kuri 19 ni umukino wabereye muri Green Hills Academy.

Mu kiciro cy’abakobwa, ikipe ya Kigali Christian School yatwaye iki gikombe itsinze Green Hills Academy ku manota 19 kuri 03.

Joshua Kaggwa, umutoza wa Kigali Christian School yabwiye Imvaho Nshya ko yishimiye gutwara igikombe k’iyi shampiyona. Avuga ko kwitegura neza aricyo cyabafashije kubigeraho. Ati “Ndishimye cyane nta bwo nabona uko mbivuga. Twebwe twari dufite imyiteguro ihagije, iyo abakinnyi bateguye mu mutwe no mu mukino bagakora ibyo basabwa biroroha cyane kuba batsinda.”

Yungamo ati “Uyu munsi twabarushije mu mutwe kuba twiteguye, twabarushije kwihuta, kwigirira ikizere no kubasha kwinjiza neza amanota mu nkangara kuko inshuro nyinshi twayigeragaho twatsindaga.”

Ndoli Jimmy umutoza wa Green Hills yemeye ko yatsinzwe. Ati “Mu by’ukuri ndemera gutsindwa, twatsinzwe ariko twagerageje ubutaha ni ukuzakoresha imbaraga.”

Ibi bigo by’amashuri 4 byitabiriye shampiyona ya 2019 kuko International school of Kigali yo yaje kuvamo hakiri kare, ni Green Hills Academy, Kigali Christian School, Wellspring Academy ndetse na Kigali International Community School (KICS).

Mu bihembo byatanzwe, amakipe yabaye aya mbere muri iyi shampiyona, muri buri kiciro yashyikirijwe igikombe n’ikemezo cy’uko bitabiriye.

Ikipe y’ikigo cya Kigali Christian School y’abahungu yatwaye iyi shampiyona ihuza ibigo by’amashuri byigenga

Ikipe y’ikigo cya Kigali Christian School y’abakobwa yaje kwegukana shampiyona ihuza ibigo by’amashuri yigenga mu batarengeje imyaka 15

 

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

One Comment on “Basketball: Kigali Christian School U-15 yihariye ibikombe muri shampiyona ihuza ibigo byigenga”

  1. Wow! Imana ishimwe. Kigali Christian School oyee! Komeza utsinde. No mu gihembwe cya 2 muri Kigali Private Schools League dukeneye iyi ntsinzi muri football y’abatarengeje 15 (U15). Muri Amashuri Kagame Cup (bakunze kwiga Interscolaire) dukeneye intsinzi ya Senior teams (u18) Basketball na Football) courage coach Kaggwa Joshua. Kuza impano z’abana uzane ibikombe mu izina rya Yesu. Icyubahiro ni icy’Imana

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.