Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Basketball: Kazeneza yemeza ko akeneye kongera imyitozo

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Sep 9, 2018

Kazeneza Emile Galois ni umwe mu bakinnyi bari mu ikipe y’iguhugu y’abahungu batarengeje imyaka 18 yegukanye umwanya wa 6 mu mikino y’igikombe cy’Afurika “2018 FIBA Under-18 men’s African Championship” yaberaga i Bamako muri Mali kuva tariki 24 Kanama kugeza 02 Nzeri 2018.

Kazeneza Emile Galois w’ikipe y’u Rwanda y’abahungu U-18 (ufite umupira), ahanganye n’umukinnyi wa Algerie

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Kazeneza Emile Galois ufite imyaka 18, usanwe ukinira Espoir BBC yatangaje ko iyi mikino y’Afurika yamweretse ko akeneye kongera imyitozo kurenza ku yo yajyaga akora.

Ati Mu bintu nungukiye muri iyi mikino byo ni byinshi cyane ariko buriya iyo ubona urimo gutsindwa ni uko mu byo ukora mu myitozo hari icyo uba ukeneye kongera, ubu ngubu ikiruta byose ni uko nkwiriye gukora cyane byikubye ku nshuro nakoraga.”

Uyu mukinnyi uvuga ko yatangiye nabi mu mikino ibiri ya mbere bakinnye yabahuje na Algeria ndetse na Tunisia bitewe n’uko yumvaga umubiri we utari wakiteguye kwinjira mu irushanwa. Yemeza ko yagoye n’umukino bahuyemo na RDC mu guhatanira umwanya wa 5.

Ati Imikino twakinnye kuva ku mukino wa 3 nta bwo navuga ko yangoye kuko nari ndimo kwiyumva ukundi kuntu gusa umukino twakinnye na RDC navuga ko wabaye nk’ungoye kurusha indi yose nakinnye.”

Muri uwo mukino RDC yaje gutsindamo u Rwanda amanota 79 kuri 69, Kazeneza yakinnye iminota 31 n’amasegonda 31, abasha gutsinda amanota  13, agarura imipira igana ku nkangara “Rebound” 10 ndetse anatanga imipira ibiri yavuyemo amanota.

Kazeneza Emile Galois wabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa ry’akarere ka 5, ryanahesheje u Rwanda kwitabira iyi mikino y’Afurika, mu mikino 7 yagaragayemo  yakinnye iminota 28 n’amasegonda 9 kuri buri mukino  atsinda ku mpuzandengo y’amanota 14.1.