Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
17°C
 

Basketball: Ishimwe yishimiye guhamagarwa bwa mbere mu ikipe y’igihugu nkuru

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 02-01-2019 saa 13:11:32
Ishimwe Didier usanzwe ukinira Patriots BBC atangaza ko yishimiye guhamagarwa mu ikipe y'igihugu nkuru ku nshuro ya mbere

Ishimwe Didier, usanzwe ukinira Patriots BBC ni umwe mu bakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu nkuru bagomba gutangira imyiteguro y’imikino y’ikiciro cya kabiri yo gushaka itike y’igikombe k’Isi “2nd round of FIBA World Cup Qualifiers 2019” izaba kuva tariki 22-24 Gashyantare 2019.

Yagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi bagera kuri 23 basanzwe bakina imbere mu gihugu rwashyizwe ahagaragara n’abatoza b’ikipe y’igihugu tariki 24 Ukuboza 2018.

Aganira n’Imvaho Nshya, Ishimwe Didier yatangaje ko yishimiye cyane kuba yarahawe amahirwe n’abatoza b’ikipe y’igihugu, kuko ari ku nshuro ya mbere yari ahamagawe.

Avuga ko gukinira ikipe y’igihugu biba ari intego umukinnyi wese aba afite. Yagize ati “Guhamagarwa nabyakiranye ibyishimo, kuko gukinira ikipe y’igihugu ni indi ntambwe ikomeye umuntu aba ateye kandi iba ari intego ya buri mukinnyi.”

Ishimwe atangaza ko agiye kurushaho gukora cyane ndetse akaba abona ko hari ikizere cy’uko ashobora kuzaza mu bakinnyi bazifashishwa muri iyi mikino y’ikiciro cya kabiri yo gushaka itike y’igikombe k’Isi.

Ati “Yego mfite ikizere kuko umukinnyi wese uba wahamagawe mu rutonde rw’agateganyo, aba afite ubushobozi bwo kuba yaza ku rutonde rwa nyuma, biterwa n’uko uba witwaye mu myitozo.”

Avuga ko by’umwihariko kuri we ashaka gushyira imbaraga mu myitozo ijyanye n’ubwugarizi, gutsinda amanota mu gihe basatiriye uwo bahanganye bihuse “contre-attaques” ndetse no mu gutsinda amanota atatu.

Vladimir Bosnjak, umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu atangaza ko Ishimwe ari umukinnyi mwiza kandi ukiri muto, bityo ko uruhare runini ari urwe kugira ngo abashe kuba yazagaragara ku rutonde rwa nyuma.

Ati “Afite imyaka 26 nishimira imikinire ye gusa guhitamo ni ukwe kuba yazaza mu bakinnyi 18 bazakurwamo babiri bagasigara ari 16. Nta bwo ari umukinnyi mubi ni mwiza w’ejo hazaza.”

Nishimwe Didier wakiniye andi makipe yo mu Rwanda arimo Espoir BBC, UR BBC (UNR), APR BBC ndetse na IPRC-Huye BBC yageze muri Patriots BBC mu 2016, atwarana na yo igikombe cya shampiyona ya 2016 na 2018.

Ishimwe Didier usanzwe ukinira Patriots BBC atangaza ko yishimiye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu nkuru ku nshuro ya mbere

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

2 Comments on “Basketball: Ishimwe yishimiye guhamagarwa bwa mbere mu ikipe y’igihugu nkuru”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.