Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Basketball: IPRC-South yasoje imikino ibanza ya shampiyona yitwara neza

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 22-01-2018 saa 07:58:55

Ikipe ya IPRC-South BBC yakinaga umukino wayo usoza iy’ikiciro kibanza muri shampiyona y’igihugu ya Basketball yitwaye neza ibona insinzi nyuma yo gutsinda IPRC-Kigali BBC bigoranye ku manota 69 kuri 68.

Muri uwo mukino wabaye ku wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2018, IPRC-South BBC yakiniraga imbere y’abafana bayo i Huye yatangiye itakaza agace ka mbere ku manota 13-11 yongera no gutsindwa aka kabiri ku manota 20-17, amakipe yombi ajya mu kiruhuko IPRC-Kigali BBC iri imbere ku manota 33 kuri 28.

IPRC-South BBC yaje kugaruka mu gice cya kabiri yahinduye imikinire ari nako abakinnyi ba IPRC-Kigali BBC bakora amakosa menshi, bifasha IPRC-South BBC gutsinda agace ka 3 ku manota 14-8, itakaza aka nyuma  ku manota 11-18, bituma iminota isanzwe y’umukino irangira amakipe yombi anganya amanota 56 kuri 56.

Nyuma haje kwitabazwa iminota y’inyongera, maze IPRC-South BBC itsinda agace ka 5 ku manota 13 kuri 12, biyihesha insinzi ku kinyuranyo k’inota rimwe (69 kuri 68).

Muri uwo mukino, Irutingabo Fiston ukinira IPRC-Kigali BBC ni we watsinze amanota menshi (23), akurikirwa na Niyonsaba Bienvenu wa IPRC-South BBC winjije amanota 20.

IPRC-South BBC itozwa na Mushumba Charles yahise igera ku mwanya 3 n’amanota 11 mu mikino 7 ya shampiyona imaze gukina, biyongera ikizere cyo kuba yazaboneka mu makipe akina irushanwa rya kamarampaka “Play offs”.

Mu wundi mukino wabaye, APR BBC yatsinze Rusizi BBC yari mu rugo ku manota 87 kuri 52. Naho ku cyumweru tariki 21 Mutarama 2018, IPRC-Kigali BBC itsinda Rusizi  amanota 92 kuri 74.

Kugeza ubu, Patripots BBC iracyayoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo ku manota 13, ikurikiriwe na APR BBC n’amanota 12, IPRC-South BBC ya 3 na 11, REG BBC ya kane (10), hakaza IPRC-Kigali BBC na UGB BBC zinganya amanota 9 naho Rusizi BBC ni iya nyuma n’amanota 7.

 

 

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.