Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Basketball: Ineza Sifa yishimiye uko yitwaye mu mikino y’urubyiruko

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 17-04-2019 saa 14:24:45
Sifa ufite umupira mu mukino wari wabahuje n'ikipe y'igihugu y'u Burundi muri iyi mikino y'urubyiruko

Ineza Sifa Joyeuse ni umwe mu bakinnyi 4 bari bagize ikipe y’igihugu ya Basketball y’abakobwa batarengeje imyaka 18, mu bakina ari 3. Iyi kipe   yegukanye umudari wa zahabu mu mikino yahuje  urubyiruko ku rwego rw’akarere ka 5 “ANOCA Zone  V  Youth Games 2019” iheruka kubera mu Karere ka Huye kuva tariki 02 kugeza 06 Mata 2019.

Muri iyi mikino yabaga ku nshuro ya mbere, Ineza Sifa yaje no gutwara indi midari ibiri ya zahabu, irimo uwo yahawe abikesha kuba umukinnyi mwiza w’iyi mikino “MVP” ndetse no kuba yarabaye uwahize abandi mu gutsinda amanota 3.

Aganira n’Imvaho Nshya, Ineza Sifa Joyeuse yatangaje ko gutwara iyi midari 3 ya zahabu yabyakiriye neza kubera ko byari mu ntego yari yihaye mbere y’uko iyi mikino itangira.

Ineza usanzwe ukinira ikipe ya The Hoops Rwanda BBC yo muri shampiyona y’igihugu ya Basketball mu kiciro cy’abagore, yagize ati: “Gutwara imidari 3 ya zahabu ni ibintu nishimiye cyane kuko zari zimwe mu ntego nari narihaye, nkaba narazigezeho.”

Avuga ko kuba yaritwaye neza yabifashijwemo n’inama yagiye ahabwa n’umutoza, Mutokambali Moise. Ati: “Ikintu cya mbere, ni umutoza wabimfashijemo, yambwiraga ko ngomba gukora cyane ndetse no gusaba Imana kuzabingezaho.”

Atangaza ko nyuma yo gusoza iyi mikino y’urubyiruko agiye gushyira umutima ku kuba yafasha The Hoops Rwanda BBC kwitwara neza byanashoboka bagatwara igikombe cya shampiyona ya 2019. Ati “Mfite gahunda yo gukora cyane mu ikipe yange, tukabasha kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse no guhesha ishema umutoza wacu, Mutokambali Moise.”

Ineza Sifa Joyeuse ni umwe mu bakinnyi 19 bahamagawe mu ikipe y’igihugu nkuru y’abagore, yatangiye imyitozo yitegura imikino y’akarere ka 5  “FIBA-Africa Zone 5” biteganyijwe ko nta gihindutse izabera muri Uganda  kuva tariki 25 Kamena  kugeza 01 Nyakanga 2019.

Ineza wahamagawe mu bakinnyi 19 b’ ikipe y’igihugu nkuru y’abagore yatangiye imyitozo yitegura imikino y’akarere ka 5

Ineza utangaza ko gutwara iyi midari 3 ya zahabu yabyakiriye neza kubera ko byari mu ntego yari yihaye

Ineza Sifa avuga ko kuba yaritwaye neza yabifashijwemo n’inama yagiye ahabwa n’umutoza we, Mutokambali Moise

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.