Kigali-Rwanda

Partly cloudy
20°C
 

Basketball: Ikipe y’u Rwanda yazamutseho umwanya umwe ku rutonde rwa FIBA

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jul 8, 2018

Nyuma yo gusoza ku mwanya wa 2 mu mikino y’ikiciro cya kabiri igamije gushaka itike y’igikombe k’Isi “FIBA Basketball World Cup 2019 African Qualifiers”yo mu itsinda rya kabiri “B” yaberaga muri Nigera kuva tariki 29 Kamena-01 Nyakanga 2018, ikipe y’u Rwanda mu bagabo yazamutseho umwanya umwe  ku rutonde  rwa FIBA.

Ikipe y’u Rwanda ya Basketball yazamutseho umwanya umwe ku rutonde rwa FIBA

Muri iyi mikino ikipe y’igihugu yatsinze imikino ibiri itsindwa umwe, aho yatsinze Mali amanota 82 kuri 72, itsindwa na Nigeria mu mukino wa kabiri amanota 111 kuri 70, isoza itsinda Uganda amanota 92 kuri 79.

Ibi byatumye isoreza ku mwanya wa kabiri mu itsinda B n’amanota 9 inyuma ya Nigeria ya mbere n’amanota 12 biyihesha gukomeza mu majonjora ya kabiri, yo gushaka itike y’imikino y’igikombe k’Isi izabera mu Bushinwa kuva tariki 31 Kanama kugeza 15 Nzeri 2019.

Ku rutonde rwashyizwe ahagaragara tariki 03 Nyakanga 2018 nyuma y’iyi mikino y’ikiciro cya mbere yo gushaka itike y’igikombe k’Isi rugaragaza ko ikipe y’u Rwanda yageze ku mwanya wa 83 ku Isi na 12 muri Afurika.

Muri Afurika, Nigeria ni yo iyoboye n’umwanya wa 32 ku Isi, ikurikiwe na Senegal ikaba iya 36, Angola iri ku mwanya 37, Misiri ya 51 naho Tunizia ifite igikombe cy’Afurika mu mwaka wa 2017 iri ku mwanya wa 52 n’umwanya wa 5 muri Afurika.

Kuri uru rutonde, Guyana ni cyo gihugu cyazamutse imyanya myinshi (17) kuko cyavuye ku mwanya 112 kigera ku mwanya wa 95 naho Libya ni yo yamanutse imyanya myinshi kuko yavuye ku mwanya wa 144 igera ku mwanya 157.

Muri rusange mu rwego rw’Isi nta mpinduka zabayeho mu myanya 16 ya mbere, kuko USA ni yo iyoboye urutonde igakurikirwa na Espagne, u Bufaransa na Serbia ku mwanya wa 4.