Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Basketball: Ikipe y’u Rwanda U-16 yajyanye intego yo gutwara igikombe cy’Afurika

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jul 4, 2019

Ikipe y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 16 y’umukino wa Basketball yitabiriye imikino y’igikombe cy’Afurika “FIBA U16 African Championship 2019”, izabera i Praia muri Cape Verde kuva tariki 05 kugeza 14 Nyakanga 2019.

Iyi kipe y’igihugu y’ingimbi igizwe n’abakinnyi 12, bayobowe n’umutoza Murenzi Yves yahagurutse i Kigali yerekeza muri Cape Verde, ejo hashize tariki 03 Nyakanga 2019.

Aganira n’Imvaho Nshya, Murenzi Yves umutoza mukuru w’iyi kipe y’igihugu y’abahungu U16, yatangaje ko ikipe yitabiriye iyi mikino imeze neza nta kibazo bafite.

Avuga ko bagiye muri iyi mikino bajyanye intego yo gutwara igikombe.Yagize ati “Umwuka mu ikipe umeze neza, twambariye gutsinda twararahiye. Intego tugiye dufite ni yo gutwara igikombe cy’Afurika.

Murenzi atangaza iki kizere cyo kuba batwara iki gikombe cy’Afurika agishingira ku myiteguro myiza bamazemo iminsi barimo, guhuza umutima no gushyira hamwe nk’ikipe.

Iyi mikino y’igikombe cy’Afurika, igamije gushaka itike y’igikombe k’Isi kizaba mu mwaka utaha wa 2019, iyi kipe y’u Rwanda izaba ihanganye n’ibindi bihugu birimo; Cape Verde izayakira, Algeria, Tunisia, Misiri, Mali, Cote d’Ivoire, Nigeria, Guinea Conakry, Angola n’Afurika y’Epfo.

Ikipe y’u Rwanda yaje kubona iyi tike y’igikombe cy’Afurika nyuma y’uko yitwaye neza yegukana igikombe k’irushanwa ry’Akarere ka 5 mu kiciro mu batarengeje imyaka 16 “2019 FIBA Africa Zone V 16 Championship”, yabereye i Kigali kuva tariki 10 kugeza 15 Kamena 2019.

Mu mikino y’igikombe cy’Afurika iheruka “FIBA U16 African Championship 2017”, yaberaga muri Mauritius kuva tariki 13-22 Nyakanga 2017, ikipe y’iguhugu y’abahungu yegukanye umwanya wa 6 mu bihugu 8 byari byitabiriye.

Misiri ni yo yatwaye iki gikombe k’iri rushanwa, ikurikirwa na Mali, Algeria iba iya 3, Tunisia (4), Madagascar (5).

Abakinnyi 12 b’ikipe y’igihugu berekeje muri Cape Verde

Aba bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abahungu U-16 ni  Niyomugabo Augustin, Ntayomba Emmanuel, Izere Rutsindura Brillant Brave, Karenzi Brian, Cyusa Ntaganira Emmanuel, Ishema Kevin, Muhizi Ngoga Bonheur, Gakumba Patrick, Mutabazi Pacifique, Kizito Murenzi Romain, Irakoze Jules na Rutatika Dick Sano ari we kapiteni w’yi kipe.

Mu bajyanye n’iyi kipe hari  Murenzi Yves, umutoza mukuru, Kamanzi Janvier uzwi nka Vava ndetse na Humud David umuganga w’ikipe.

Ubwo ikipe y’u Rwanda yari imaze kwegukana igikombe cy’Akarere ka 5 byaje no kuyiha itike y’igikombe cy’Afurika