Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Basketball: Ikipe y’u Rwanda  mu bagore yatangiye kwitegura imikino y’akarere ka 5

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 15-04-2019 saa 10:11:40
Abakinnyi ubwo baganiraga n’abatoza mbere yo gutangira imyitozo

Nyuma y’imyaka igera  kuri 6, ikipe y’igihugu  nkuru mu bagore igiye kongera kwitabira irushanwa mpuzamahanga.

Kuva tariki 09 Mata 2019, abakinnyi 18 muri 19 bahamagawe batangiye imyitozo bitegura irushanwa ry’akarere ka 5 « FIBAAfrica Zone 5 » biteganyijwe ko nta gihindutse  rizabera muri Uganda  kuva tariki 25 Kamena  kugeza 01 Nyakanga 2019.

Iyi mikino y’Akarere ka 5 izaba igamije gushaka itike y’imikino y’Afurika  «AfroBasket Women 2019» izaba muri Kanama 2019 gusa hakaba hataramenyekana igihugu  izaberamo.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda «FERWABA» ryashyizemo  Mutokambali Moise nk’umutoza mukuru w’iyi kipe akaba yarigeze no kuba umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu nkuru y’abagabo aho  yungirijwe na  Muhirwa Jean Claude «Bada» usanzwe ari umutoza mukuru wa RP IPRC Huye.

Aganira n’Imvaho Nshya, umutoza mukuru w’iyi kipe y’igihugu, Mutokambali Moise  yatangaje ko  imyitozo yatangiye kandi birimo bigenda neza. Yakomeje avuga  ko n’ubwo ikipe y’igihugu nkuru itaherukaga guhura  abakinnyi bafite  ishyaka kandi  batanga ikizere cyo kuzitwara neza.

Yagize ati «Harimo abakiri bato ariko ubona ko  bazamuye urwego rw’imikinire kandi bamenyereye amarushanwa kuko abenshi baciye mu makipe y’abato ubu bakaba bakina shampiyona.»

Umutoza w’ikipe y’igihugu nkuru mu bagore, Mutokambali Moise aremeza ko itanga ikizere

Umutoza Mutokambali avuga ko ubu muri iyi minsi ikipe izajya ikora imyitozo  mu bice bibi aho bazajya bakora ku wa Mbere no ku wa Gatatu  buri cyumweru bamwe bagakorera i Kigali aho azajya abakoresha naho abandi bagakorera i Huye bagatozwa n’umutoza wungirije, Muhirwa Jean Claude.

Ibi bikaba bizakorwa mu rwego rwo kutabangamira amakipe yabo kuko bagomba no gukomeza gukina imikino ya shampiyona.

Mu bakinnyi 19 bahamagawe, umwe gusa ni we ukina hanze y’u Rwanda, Murekatete Bella  ukinira Washington State University muri USA. Umutoza Mutokambali yagize ati Uyu ni we tuzi neza amakuru ye gusa tuzakomeza gushakisha n’abandi  ku buryo twazabifashisha.”

Abakinnyi 19 bahamagawe

Barimo Micomyiza Rosine, Mwizerwa Faustine, Imanizabayo Laurance, Ineza Sifa Joyeuse, Rutagengwa Nadine, Umuhoza Emerance, Butera Hope (The Hoops Rwanda), Tetero Odile, Umuhoza Martine, Nzaramba Cecile, Munyaneza Josiane, Mushimiyimana Leah (RP IPRC-Huye), Akimana Ange, Uwizeye Asouma, Munyambonera Blandine, Umugwaneza Charlotte, Muhoza Jordan Odette (APR BBC), Urwibutso Nicole (UR-Huye) na Murekatete Bella (Washington State University-USA).

Ubwo ikipe y’u Rwanda iheruka mu mikino y’akarere ka 5 mu 2013, iyi mikino  ikaba yari yarabereye   i Dar es Salaam muri Tanzania yegukanye umwanya wa 4.

Abakinnyi ubwo baganiraga n’abatoza mbere yo gutangira imyitozo

Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda bari kumwe n’abatoza

Batangira imyitozo

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.