Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Basketball: Ikipe y’igihugu yatangiye imyiteguro yo gushaka itike y’imikino y’Afurika

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 22-05-2019 saa 16:29:05
Bamwe mu bakinnyi b'ikipe y'igihugu ubwo batangiraga imyitozo

Ikipe y’igihugu nkuru y’abagabo mu mukino wa Basketball yamaze gutangira imyitozo yitegura imikino y’Akarere ka 5 “FIBA Africa Zone V Championship 2019” izabera i Kampala muri Uganda kuva tariki 26 Kamena kugeza 01 Nyakanga 2019.

Iyi mikino y’Akarere ka 5 ikaba igamije gushaka itike y’imikino y’Afurika “AFROCAN” izabera muri Mali muri Nyakanga 2019.

Nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA”, iyi kipe y’igihugu igizwe n’abakinnyi 16 basanzwe bakina imbere mu gihugu izakora imyitozo izamara iminsi 3 izabera kuri Sitade Amahoro i Remera kuva tariki 20-22 Gicurasi 2019.

FERWABA ivuga ko aba bakinnyi bazasubukura iyi myitozo, tariki 11 Kamena 2019, nyuma y’imikino y’irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka “Genocide Memorial Tournament 2019” rizaba tariki 04 kugeza 09 Kamena 2019.

Mu bakinnyi 17 basanzwe bakina imbere mu gihugu bahamagawe gutangira iyi myiteguro nta bwo bongeye kugaragaramo, Mugabe Aristide wari usanzwe ari kapiteni w’iyi kipe y’igihugu akaba akinira ikipe ya Patriots BBC yegukanye igikombe cya shampiyona ya 2018 ubu ikaba inayoboye urutonde muri shampiyona ya 2019.

Aganira n’Imvaho Nshya, Vladimir Bosnjak, umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu yatangaje ko Mugabe ari umukinnyi mwiza, gusa bitewe n’umwanya akinaho amaze gukura kandi kuri ubu agamije kubaka ikipe y’abakiri bato bazitwara neza mu gihe kiri imbere.

Yagize ati: “Nkunda Mugabe. Ubu afite imyaka 34 ndetse nta bwo arimo kwitwara neza ni gute azaba yitwara mu myaka ibiri iri imbere uhereye ubu. Akazi kange ni ugushaka abakiri bato no kubategurira amarushanwa ari imbere.”

Yungamo ati: “Kuyobora umukino mu kibuga (Point guard) ni umwanya ukomeye, dukeneye umukinnyi mwiza wabasha guhangana n’amakipe akomeye muri Afurika.”

Ku bijyanye n’abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda, FERWABA ivuga ko bazaba batangazwa mu minsi iri imbere.

Ikipe y’u Rwanda yaherukaga mu marushanwa muri Gashyantare 2019 ubwo yitabiraga imikino ya nyuma yo gushaka itike y’igikombe k’Isi “FIBA Basketball World Cup 2019 African Qualifiers” yabereye muri Cote d’Ivoire.

ABAKINNYI BATANGIYE IMYITOZO

Abakinnyi 16 bakina imbere mu gihugu bahamagawe ni Iyakaremye Emmanuel na Niyonkuru Pascal (APR BBC), Kubwimana Kazingufu Ali, Nshobozwanumukiza J. Wilson, Shyaka Olivier, Kami Kabange na Kaje Elie (REG BBC), Sagamba Sedar, Ndizeye Dieudonne, Ruzigande Ally na Hagumintwali Steven (Patriots BBC), Turatsinze Olivier, Kazeneza Emile Galois na Habineza Shaffi (Espoir BBC), Irutingabo Fiston na Mutabaruka Victor (IPRC Kigali BBC).

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.