Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Basketball: Ikipe y’igihugu yatangiye imyiteguro yo gushaka itike y’igikombe k’isi

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jan 11, 2018

Ikipe y’igihugu y’umukino wa Basketball y’abagabo yatangiye imyiteguro y’imikino y’ikiciro cya mbere yo gushaka itike y’igikombe k’isi “FIBA Basketball World Cup 2019 Qualifiers” izabera muri Mali kuva tariki 23-25 Gashyantare 2018.

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, Mutokambali Moise

Iyo mikino izakinwa mu byiciro bibiri akaba ari mu rwego rwo gushaka itike y’imikino y’igikombe k’isi “2019 FIBA Basketball World Cup” izabera mu Bushinwa kuva tariki 31 Kanama kugeza 15 Nzeri 2019.

Nk’uko tubikesha Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda  “FERWABA”  ni uko umutoza w’ikipe y’igihugu, Mutokambali Moise yahamagaye abakinnyi 17 basanzwe bakina imbere mu gihugu ngo batangire kwitegura iyo mikino.

Iyi kipe y’igihugu yatangiye imyitozo kuva ejo hashize ku wa Gatatu tariki 10 Gashyantare 2018, kuri Sitade Amahoro i Remera kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’umutoza w’ikipe y’igihugu, Mutokambali Moise yatangaje ko yahamagaye abakinnyi b’imbere mu gihugu mbere y’uko imikino ibanza ya shampiyona irangira kugira ngo batangire biyumvemo gukinira ikipe y’igihugu.

Avuga ko bazajya bakora imyitozo ku wa Gatatu ndetse no mu mpera z’icyumweru aho bazajya bita by’umwihariko ku bijyanye n’imyitozo y’ingufu zikenewe mu kibuga.

Uyu mutoza w’ikipe y’igihugu avuga ko bateganya kuzatangira umwiherero muri rusange tariki 5 Gashyantare 2018.

Ku bijyanye n’abakina hanze y’u Rwanda, umutoza Mutokambali yatangaje ko babavugishije, ko hari abemeye ko bazaba bahari gusa ko hari imbogamizi z’uko hari bamwe bigoye ko bazaboneka bitewe n’uko hari abazaba bafite imikino y’amashuri bigamo.

Abakinnyi bamaze kwemeza ko bazaboneka ni Gasana Kenny na Hamza Ruhezamihigo. Anavuga ko abandi bakinnyi barimo Manzi Danny, Rwabigwi Adonis barimo kuganira n’abayobozi b’ibigo byabo kugira ngo barebe niba bazaboneka.

Iyi kipe y’igihugu iri  mu itsinda rya kabiri “B” hamwe na  Mali, Uganda na Nigeria. Ikipe y’u Rwanda izatangira uru rugendo rwo gushaka itike y’iyo mikino y’igikombe k’isi ikina na Mali tariki 23 Gashyantare 2018. Ikaba izakurikizaho Nigeria tariki 24 Gashyantare 2018 izasoze  iki kiciro ikina na Uganda tariki 25 Gashyantare 2018.

Abakinnyi 17 batangiye imyitozo bagizwe na Mugabe Aristide, Sagamba Sedar, Ndizeye Dieudonne, Hagumintwali Steven (Patriots BBC), Nkurunziza Walter, Kaje Elie, Kubwimana Kazingufu Ali, Kami Kabange, Shyaka Olivier (REG BBC), Ruzigande Ali (APR BBC), Irutingabo Fiston, Ndoli Jean Paul, Nyamwasa Bruno, Mutabaruka Victor (IPRC-Kigali BBC), Niyonkuru Pascal (Espoir BBC), Niyonsaba Bienvenu (IPRC-South BBC) na Amani Deo (UGB BBC).