Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Basketball: Ikipe y’igihugu y’abakobwa U-16 yatangiye imyiteguro y’igikombe cy’Afurika

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jul 15, 2019

Ikipe y’igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 16 mu mukino wa Basketball yamaze gutangira imyiteguro y’imikino y’igikombe cy’Afurika “2019 FIBA Africa Under-16 Championship for Women” izabera i Kigali kuva tariki 26 Nyakanga -4 Kanama 2019.

Iyi kipe y’igihugu y’abakobwa U-16 itozwa na Mushumba Charles wungirijwe na Mugwaneza Habimana Claudette ikaba ikora imyitozo icumbikiwe muri La Palisse Nyandungu.

Aba bakinnyi bakora imyitozo kabiri ku munsi kuri Sitade Amahoro i Remera, aho mu gitondo bahera saa mbiri kugeza saa yine (8h00-10h00) bakongera ku mugoroba guhera saa kumi kugeza saa kumi n’ebyiri (16h00-18h00).

Aganira n’Imvaho Nshya, Mushumba Charles umutoza mukuru w’iyi kipe, yatangaje ko imyitozo bayitangiye ku wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2019. Avuga ko abakinnyi batari bayitabira bose kuko harimo abakiri ku ishuri gusa ko mu minsi mike baza kwifatanya na bagenzi babo muri iyo myitozo.

Mushumba Charles usanzwe utoza ikipe ya IPRC-Huye BBC muri shampiyona, atangaza ko bafite intego yo kuzitwara neza muri iyi mikino y’Afurika kuko izaba  ibera mu rugo.

Mu mikino y’Akarere ka 5 “FIBA Africa Zone V U-16 Championship 2019” iheruka kubera i Kigali kuva tariki 10 kugeza 15 Kamena 2019, iyi kipe y’u Rwanda yasoreje ku mwanya wa kabiri n’amanota 4 ikaba iyanganya na Tanzania ya 3 mu gihe Uganda yabaye iya mbere n’amanota 8.

U Rwanda na Uganda akaba ari yo makipe azaba ahagarariye aka karere ka 5 muri iyi mikino y’igikombe cy’Afurika mu mukino wa Basketball mu batarengeje imyaka 16 izaba ikinwa ku nshuro yayo ya 6.

Muri iyi mikino y’Afurika iheruka “FIBA Africa Under-16 Championship for Women 2017” yabaga ku nshuro ya 5   aho yabereye  i Beira muri Mozambique kuva tariki 5-12 Kanama 2017, Mali ni yo yegukanye igikombe itsinze Angola ku mukino wa nyuma amanota 68 kuri 29.

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu  bahamagawe mu myitozo

Aba bakinnyi barimo; Dusingizumuremyi Stella Matutina, Tumukunde Oliviette, Uwimana Kamerewe, Usanase Stacy Charlene, Nyiramugisha Hope, Umulisa Fridaus, Uwimpuhwe Violette, Umuhamya Ange Promesse, Kariza Karenzi Arlette, Burasa Ishimwe Naomie, Munezero Ramla, Izerimana Diane, Ntihemuka Eleda, Irakoze Ange Nelly, Teta Allya Meghane, Mwiza Gihana Dorcas, Hahirwa Raissa, Ntawutarama Deborah, Umubyeyi Amelie Ella ndetse na Kayiranga Mugeni Thalia.

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16 yamaze gutangira imyitozo yitegura imikino y’igikombe cy’Afurika