Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
24°C
 

Basketball: Ikipe y’igihugu U-18 yabonye itike y’ igikombe cy’Afurika

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jun 24, 2018

Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Basketball mu batarengeje imyaka 18 mu bakobwa n’abahungu yakatishije itike yo kuzakina imikino y’igikombe cy’Afurika mu batarengeje imyaka 18 “FIBA U18 African Championship”. Mu bakobwa izabera i Maputo muri Mozambique kuva tariki 29 Nyakanga kugeza 5 Kanama 2018 naho mu bahungu ntiharamenyekana.

Ubwo abakinnyi b’u Rwanda bari bageze mu Rwanda bavuye muri Tanzania

Iyi kipe y’igihugu U-18 y’abakobwa n’abahungu yabigezeho nyuma y’uko yitwaye neza yegukana igikombe k’irushanwa ry’Akarere ka 5 “FIBA Africa Zone 5 Championship 2018” ryaberaga i Dar es Salaam muri Tanzania kuva tariki 17 kugeza 22 Kamena 2018.

Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’ibindi bihugu mu bakobwa birimo Uganda na Tanzania yari mu rugo, ikipe y’u Rwanda y’abakobwa itozwa na Mushumba Charles yakoze amateka yo kwegukana igikombe idatsinzwe umukino n’umwe, kuko yaje no gutsinda Uganda ku mukino wa nyuma amanota 42 kuri 34. Ni mu mukino wabaye ku wa Gatanu tariki 22 Kamena 2018.

Ku rundi ruhande, mu kiciro cy’abahungu ahari hitabiriye ibindi bihugu birimo Somalia, South Sudan, Tanzania ndetse na Uganda, ikipe y’igihugu y’abahungu itozwa na Murenzi Yves na yo yaje kwegukana igikombe itsinze Uganda amanota 84 kuri 50.

Mu bihembo byatanzwe ku bakinnyi bitwaye neza, abakinnyi b’u Rwanda mu kiciro cy’abakobwa, Butera Hope yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza w’irushanwa “MVP” ndetse aba n’uwatsinze amanota menshi. Murekatete Bella usanzwe ukinira ishuri rya “Genessis Preparatory Academy” yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza wugarira. Aba bakinnyi bombi ndetse na Umwizerwa Faustine batowe mu ikipe y’abakinnyi 5 bitwaye neza muri iri rushanwa.

Mu bahungu, Kazeneza Galois Emile yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza w’irushanwa “MVP”. Nkundwa Thierry yabaye uwatsinze amanota menshi. Rurangirwa Nabil Danny aba myugariro mwiza.

Kazeneza Emile na Rurangirwa Nabil Danny baje mu ikipe y’abakinnyi 5 bitwaye neza muri iri rushanwa.