Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
20°C
 

Basketball: Ikipe y’igihugu mu bagore yatangiye umwiherero w’imikino y’akarere ka 5

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jun 21, 2019

Ikipe y’igihugu nkuru y’umukino wa Basketball mu kiciro cy’abagore, yamaze gutangira umwiherero yitegura imikino y’irushanwa ry’akarere ka 5 “FIBA Africa Zone 5” izabera muri Uganda  kuva tariki 25 Kamena  kugeza 01 Nyakanga 2019.

Iyi kipe y’igihugu igizwe n’abakinnyi 14 bacumbikiwe muri La Palisse Hotel Nyandungu, bakuwe muri 17 bari bahamagawe mu myitozo yatangiye uyu mwiherero w’iyi mikino tariki 19 Kamena 2019.

Aba bakinnyi bakora imyitozo kabiri ku munsi kuri Sitade Amahoro i Remera, aho mu gitondo batangira kuva saa mbiri kugeza saa yine (8h00-10h00) no ku mugoroba kuva saa kumi n’imwe kugeza saa moya (17h00-19h00).

Aganira n’Imvaho Nshya, Mutokambali Moise, umutoza mukuru w’iyi kipe y’igihugu yatangaje ko uyu mwiherero w’iyi mikino y’Akarere ka 5 bawutangiye neza ndetse ko n’abakinnye bameze neza.

Ati: “Umwiherero twawutangiye ku wa Gatatu, ikipe irakomeye nta kibazo cyabayemo, kugeza ubu nta mvune ihari.”

Ku bijyanye n’abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda, Mutokambali avuga ko Murekatete Bella, uherutse kubona ikipe akinira ya Kaminuza ya Washington State yo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, atazabasha kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu kubera ko atabashije kuboneka.

Ati “Mu bakinnyi bo hanze twagombaga kwiyambaza, Murekatete Bella nta bwo yabashije kuboneka kubera ko aribwo yari akijya kuri Kaminuza yamuhaye ishuri kubera gukina, urumva haba hari abanyeshuri barangije n’abakinnyi bashya barimo kuzamo, ubwo rero bari bafite amarushanwa yo kwakira abakinnyi bashya rero nta bwo babashije kumurekura”.

Ku rundi ruhande, uyu mutoza avuga ko Tierra Henderson, ukina nk’umunyarwanda ariko ufite inkomoko muri Amerika, akaba yiga muri Romania, yemeye kuzaza kwifatanya n’abandi azagera i Kigali, tariki 22 Kamena 2019.

Biteganyijwe ko nta gihindutse, iyi kipe y’igihugu izahaguruka i Kigali yerekeza muri Uganda tariki 25 Kamena 2019. Mu bihugu bikomeye ikipe y’u Rwanda izaba ihanganye na byo muri aka karere birimo; Uganda, Kenya ndetse na Misiri.

Iyi mikino y’Akarere ka 5 “FIBA Africa Zone 5”, igamije gushaka itike y’imikino y’Afurika “FIBA Women’s AfroBasket 2019” izabera i Dakar muri Senegal kuva tariki 9-18 Kanama 2019.

Abakinnyi 14 bari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu

Micomyiza Rosine, Mwizerwa Faustine, Tetero Odile, Imanizabayo Laurance, Akimana Ange, Nzaramba Cecile, Munyaneza Joselyne, Ineza Sifa Joyeuse, Urwibutso Nicole, Rutagengwa Nadine, Butera Hope, Umuhoza Martine, Munyaneza Josiane, Umugwaneza Charlotte na Muhoza Jordan Odette. Abo umutoza yasize ni Uwizeye Assouma, Mushimiyimana Leah na Umuhoza Emerance.

Mutokambali Moise , umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu mu bagore