Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Basketball: Ikipe y’igihugu irerekeza muri Mali

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 20-02-2018 saa 07:23:46

Kuri uyu wa kabiri tariki 20 Gashyantare 2018, ikipe y’u Rwanda irerekeza muri Mali, aho igiye gukina imikino yo gushaka itike y’igikombe k’isi “FIBA Basketball World Cup 2019 ”.

Umutoza w’ikipe y’igihugu atanga amabwiriza ku bakinnyi be mu mukino wa kabiri wa gicuti

Iyo mikino iri mu rwego rwo gushaka itike y’igikombe k’Isi y’ikiciro cya mbere izabera i Bamako muri Mali kuva ku wa  Gatanu tariki 23 kugeza 25 Gashyantare 2018.

Amakuru dukesha ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball  mu Rwanda “FERWABA”, ni uko iyi kipe y’igihugu iza gukora imyitozo ya nyuma saa tatu n’igice (09h30)  kuri Sitade Nto i Remera nyuma ize guhaguruka mu Rwanda  saa saba z’ijoro.

Mbere y’uko yerekeza muri Mali, iyi kipe yabashije gukina imikino ibiri ya gicuti mu rwego rwo kwitegura. Umukino wa mbere wabaye tariki 17 Gashyantare 2018, yatsinze ikipe y’abakinnyi batoranyijwe basanzwe bakina muri shampiyona amanota 81 kuri 53 naho umukino wa kabiri  wabaye tariki 18 Gashyantare 2018, ikipe y’u Rwanda itsinda amanota 82 kuri 78.

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Mutokambali Moise yatangaje ko abakinnyi bameze neza muri rusange ariko ko hakiri utuntu duto two gukosora ku bijyanye no kuvugana hagati y’abakinnyi cyane cyane mu bwugarizi.

Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda B hamwe na Mali, Uganda na Nigeria, umukino wa mbere izakina na Mali tariki 23 Gashyantare 2018, ikurikizeho Nigeria tariki 24 Gashyantare 2018 isoze ikina na   Uganda tariki 25 Gashyantare 2018.

ABAKINNYI 12 UMUTOZA YAHISEMO KUZIFASHISHA

Abakinnyi ni Mugabe Aristide na Ndayisaba Ndizeye Dieudonne (Patriots BBC), Kubwimana Kazingufu Ali, Nkurunziza Walter, Shyaka Olivier, Kaje Elie na  Kami Kabange (REG BBC), Niyonkuru Pascal (Espoir BBC), Niyonsaba Bienvenu (IPRC-South BBC), Ndoli Jean Paul (IPRC-Kigali BBC), Ruhezamihigo Hamza (Concordia-Canada) na Gasana Kenneth (Maroc).

Mu bandi bajyana n’ikipe barimo: Umutoza mukuru ni Mutokambali Moise wungirijwe na Nkusi Aime Karim utoza APR BBC na Mwiseneza Maxime utoza Espoir BBC.

 

 

 

 

 

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.