Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
25°C
 

Basketball: Ikipe y’igihugu ikomeje imyitozo yitegura amajonjora y’igikombe k’Isi

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 01-06-2018 saa 07:54:39
Mwiseneza Maxime, umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu

Ikipe y’igihugu nkuru y’abagabo mu mukino wa Basketball, ikomeje imyitozo yitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe k’Isi “FIBA Basketball World Cup 2019 Qualifiers”  izabera muri Nigeria kuva tariki 29 Kamena kugeza 01 Nyakanga 2018.

Mwiseneza Maxime, umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Mwiseneza Maxime yabwiye Imvaho Nshya ko  bageze kure bitegura iyi mikino y’amajonjora y’igikombe k’Isi  kizabera mu Bushinwa tariki 31 Kanama kugeza 15 Nzeri 2019.  Ikipe y’igihugu iri mu itsinda rya kabiri hamwe  na Uganda na Mali.

Mwiseneza atangaza ko muri iyi myitozo batangiye kuva ku wa Kane tariki 30 Gicurasi 2018, bakora buri munsi, kuri Sitade Amahoro (8h00-12h00 na 19h00-21h00).

Avuga ko barimo kwibanda cyane mu gukora imyitozo ya tekinike, bakagerageza gukosora amakosa agaragara kuri buri myanya ndetse mu rwego rwo kuyinoza neza bakaba bateganya gukina umukino hagati yabo uzaba mu mpera z’iki cyumweru kugira ngo barebe uko bahagaze.

Mwiseneza wungirijwe na Nkusi Aime Karim usanzwe utoza APR BBC avuga ko nyuma yo gusoza iyi myitozo iri tekinike, bazakurikizaho imyitozo yo kwiga umukino n’amayeri ikazatangira mu cyumweru gitaha.

Abakinnyi bose bamaze kwitabira iyi myitozo uretse Mutabaruka Victor usanzwe ukinira IPRC-Kigali BBC, ufite ikibazo k’imvune ikomeye.

Abakinnyi 24 bakina imbere mu gihugu bari mu myitozo

Aba ni Mugabe Aristide, Sagamba Sedar, Ndizeye Dieudonne na Hagumintwali Steven (Patriots BBC), Nkurunziza Walter, Kaje Elie, Kubwimana Kazingufu Ali, Kami Kabange, Shyaka Olivier, Nshobozwanumukiza Jean  Jacques Wilson na Nshizirungu Patrick (REG BBC), Ruzigande Ali, Iyakaremye Emmanuel, Munyaneza Eric, Mugiraneza Ruterana Fabrice na Ishimwe Parfait (APR BBC), Irutingabo Fiston, Ndoli Jean Paul na Nyamwasa Bruno (IPRC-Kigali BBC), Niyonkuru Pascal na Kubanatubane Phillippe (Espoir BBC), Niyonsaba Bienvenu (IPRC-South BBC), Amani Deo na Muhizi Prince (UGB BBC).

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.