Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Basketball: Ikipe ya REG BBC mu bagore yatsinze umukino wa mbere muri shampiyona

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 24-09-2021 saa 23:53:37
Ubwo REG W BBC yakigana na The Hoops

Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu “REG” muri 2016 yatangije ikipe y’abagabo mu mukino wa Basketball “REG BBC”, nyuma y’imyaka 5 REG itangije ikipe mu cyiciro cy’abagore.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021 ni bwo hatangijwe ku mugaragaro ikipe ya REG Women Basketball Club, ikipe ikaba yari isanzwe yitwa Ubumwe BBC aho  yatangiye gukina shampiyona muri 2013.

Ikipe y’Ubumwe BBC yashinzwe n’Ihuriro “Ubumwe” mu rwego rwo kuzamura umukino wa Basketball cyane cyane mu cyiciro cy’abagore gusa muri iyi minsi bahuye n’ikibazo cy’amikoro  bituma bihuza na REG  yashakaga gutangiza ikipe y’abagore.

Perezida w’ikipe ya REG W BBC akaba yari asanzwe ari umuyobozi w’ikipe y’Ubumwe BBC, Twizeyimana  Albert Baudouin yatangaje ko bishimiye kuba bagiye gufatanya na REG kuko  ubushobozi bwari bwatangiye kuba buke  ariko ubu bizeye guhatanira ibikombe.

Perezida w’ikipe ya REG W BBC, Twizeyimana  Albert Baudouin

Yakomeje avuga ko ubu bafite icyizere cyo kwitwara neza kuko  ikipe izaba ifite ibikenerwa byose kugira ngo yitware neza.

Umuyobozi w’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi “EUCL”, Zingiro Armand wari uhagarariye REG yashimangiye ko gutangiza iyi kipe biri muri gahunda bihaye yo gutangiza  n’amakipe mu cyiciro cy’abagore ndetse bikaba bizakomeza  no mu yindi mikino.

Umuyobozi w’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi “EUCL”, Zingiro Armand

Yakomeje avuga ko iyi kipe ya REG W BBC bagiye kuyifasha ikaba ikipe ikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Nyirishema Richard, Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA” akaba ashinzwe amarushanwa yatangaje ko bishimiye ubu bufatanye bwa REG n’Ubumwe BBC kuko bigiye gufasha mu iterambere rya Basketball mu cyiciro cy’abagore.

Nyirishema Richard, Visi Perezida wa FERWABA ushinzwe amarushanwa

REG W BBC yatsinze umukino wa mbere

Iyi kipe ya REG W BBC kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021 yatsinze  ikipe ya The Hoops amanota 54 kuri 40. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Nzeri 2021, REG W BBC irakina na APR BBC, umukino ubere muri Kigali Arena  saa sita (12h00).

Umutoza wa REG W BBC,  Mukaneza Esperance  atangaza ko gufatanya na REG byabongereye imbaraga ari byo bizatuma bagera ku ntego yo kwegukana igikombe. Uyu mutoza avuga ko kuzana abakinnyi bakomeye byabagoraga kubera ubushobozi ariko ubu  babyemerewe akaba ari yo mpamvu bafite icyizere cyo kuzitwara neza.

Umutoza wa REG W BBC,  Mukaneza Esperance

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.