Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
20°C
 

Basketball: Ibigwi bya Kami uzakomeza gukina kugeza atagifite imbaraga

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 04-02-2019 saa 09:43:01
Basketball Ibigwi bya Kami uzakomeza gukina kugeza atagifite imbaraga

Kami Milambwe Kabange ukinira REG BBC n’ikipe y’igihugu nkuru ya Basketball, ni umwe mu bakinnyi bubatse izina haba mu makipe yakiniye y’imbere mu gihugu ndetse no muri aka karere ka 5 ari na ko u Rwanda ruherereyemo.

Uyu mukinnyi ufite inararibonye muri Basketball y’u Rwanda, yatwaye ibikombe bitari bike haba ku giti ke ndetse no mu makipe yakiniye arimo REG BBC, APR BBC ndetse na Espoir BBC.

Kuva umwaka w’imikino wa 2018-2019 watangira, amaze gutwarana na REG BBC ibikombe 2, birimo ik’irushanwa ry’Intwari begukanye tariki 01 Gashyantare 2019, batsinze Patriots BBC ku mukino wa nyuma amanota 95 kuri 72.

Iki gikombe kije gisanga mu bubiko bw’iyi kipe, ik’irushanwa ribanziriza shampiyona “BK-Basketball Pre-Season Tournament 2018-2019”, yatwaye itsinze Espoir BBC ku mukino wa nyuma amanota 80 kuri 63.

Aganira n’Imvaho Nshya, Kami Kabange yagize byinshi atangaza ku buzima bwe ndetse ayisangiza n’intumbero ye, inzira yanyuzemo ibyo amaze kugeraho abikesha gukina Basketball.

KAMI KABANGE NI MUNTU KI?

Yavutse tariki 02 Nyakanga 1984, avukira mu Mujyi wa Lubumbashi, muri Congo Kinshasa. Ni umwana wa 6 mu muryango w’abana 9, abahungu bane n’abakobwa batanu, bavuka kuri, Mwilambwe Kabubu na Tshibwabwa Martine. Aba babyeyi be na bashiki be, bakaba batuye mu gihugu cy’Afurika y’Epfo.

Kami akina ku mwanya wa “Pivot”, yambara nomero 20, afite ibiro 110, akaba areshya na metero 2 na 3 (2.03 m). Yashakanye na Kamana Aisha Issa, ukinira Ubumwe BBC, bakaba bamaze kubyarana abana 3, barimo n’impanga.

Yize amashuri abanza muri Congo, mu kigo cya E.P Ustawi ndetse n’ayisumbuye aho yakurikiye Imibare n’Ubugenge (Math-Physique).

Yaje no kwiga amashuri 3 muri Kaminuza y’i Lubumbashi, mu ishami rya Farumasi. Ubu yiga mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza ya Kigali “UK”, mu Bucuruzi, Itumanaho n’Ikoranabuhanga “Business Information Technology”.

Basketball Ibigwi bya Kami uzakomeza gukina kugeza atagifite imbaraga

 

GUKINA BASKETBALL YABIFASHIJWEMO N’UWARI UMUYOBOZI W’AGACE YARI ATUYEMO

Kimwe n’abandi bana, Kami yakuze akina umupira w’amaguru, gusa ntabwo byatinze kuko yaje gutangira gukina Basketball, abifashijwemo n’uwari umuyobozi w’umudugudu bari batuyemo.

Yagize ati: “Nakinaga umupira w’amaguru, ariko hari umuntu mu gace nabagabamo kera, yitwaga ‘Chakukupapa Mwela’, yakinaga Basketball kandi ari umukuru w’Umudugudu iwacu. Ni we wamfashije gutangira gukina Basketball.”

Akomeza avuga ko yaje gukunda gukina Basketball, bitewe n’uko abandi bana biganaga abenshi bakinaga uyu mukino.

Yatangiye gukina Basketball muri 2002. Mu 2003, yabonye kontaro ya mbere mu buryo bwemewe n’amategeko mu ikipe ya Lubumbashi Sport.

Yaje kwigaragaza ndetse yifuzwa n’amakipe atandukanye, ahitamo gukinira Besa Mazembe BBC imyaka ibiri, ni mbere y’uko aza mu Rwanda muri APR mu 2007, ayikinira imyaka 4.

Mu mwaka wa 2007-2008, yafashije APR BBC kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse n’icy’Akarere ka 5 “FIBA Africa Zone V Club Championships”.

Mu 2009 yatwaranye n’iyi kipe igikombe cya shampiyona, Playoffs ndetse n’ik’irushanwa ryo kwibuka anayifasha gusoreza ku mwanya wa 3 mu mikino y’Afurika “African Club Championships”, yabereye i Kigali mu 2009.

Mu 2011, Kabange yatwaranye na APR BBC igikombe cya “Playoffs”, gusa ntibabasha gutwara shampiyona yatwawe na Kigali Basketball Club mu 2010 na 2011.

Mu 2012, yaje kwerekeza muri Espoir BBC ayihesha igikombe cya mbere cya shampiyona nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yatwaranye kandi na Espoir BBC igikombe cya Zone V “FIBA Africa Zone V”, bibaha gukina igikombe cy’Afurika cy’amakipe.

Mu 2013 yaje kwerekeza mu ikipe ya City Oilers yo muri Uganda. Mu mu gihe yahabaye kuva mu 2013 kugera mu 2016, yaje kuhagira ibihe byiza, atwarana na yo ibikombe 4 bya shampiyona yikurikiranya (2013, 2014, 2015 na 2016). Yafashije City Oil BBC gutwara igikombe k’irushanwa ry’Akarere ka Gatanu “FIBA Africa Zone V Championship” yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania mu 2016.

Akinira City Oilers, Kami yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza akanatsinda n’amanota menshi muri shampiyona ya Uganda inshuro “FUBA MVP and Top Scorer” (2013, 2014 na 2015).

Yabaye umukinnyi mwiza w’umwaka inshuro 2“USPA Male Basketball Player of the Year” (2013 na 2015). Yanabaye mu ikipe nziza y’irushanwa ry’Akarere ka 5 “Member of the team of the tournament in FIBA Zone V Champs” mu 2016.

Ubwo City Oilers yamusezeragaho agarutse mu Rwanda mu 2017, bamushimiye uburyo yabanye n’iyi kipe banagaragaza ko ari we mukinnyi bagize mu mateka yabo watwaye ibihembo byinshi.

Yagize iti: “Nk’umuryango wa City Oilers, turashima impano yawe, wabaye inshuti n’umuvandimwe kandi n’umukinnyi mwiza muri bagenzi bawe. Hamwe nawe twabonye inshuti n’umuvandimwe wateje imbere ikipe yacu mu byiciro bitandukanye no mu ngendo twanyuzemo.”

Mu mwaka wa mbere muri REG BBC, yatwaranye na yo ibikombe 2 birimo shampiyona n’igikombe mpuzamahanga cyo kwibuka. Yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza “MVP 2017’.

Mu 2018, yagize uruhare mu gufasha REG BBC, kwegukana ibikombe 4, birimo igikombe cyo kwibuka ku makipe y’imbere mu gihugu na mpuzamahanga, irushanwa ribanziriza shampiyona n’igikombe cy’umunsi w’Intwari.

YAHAMAGAWE BWA MBERE MU IKIPE Y’IGIHUGU MU 2009

Kami Kabange yahamagawe mu ikipe y’igihugu nkuru ya Basketball, mu 2009, kuva ubwo ntabwo arasiba n’umunsi n’umwe. Mu myaka 10 ahamagarwa, bimugira umukinnyi umaze guhamagarwa inshuro nyinshi mu bakiri gukina kuri iki gihe, yagiye yitabira imikino itandukanye.

Yakiniye ikipe y’igihugu mu mikino y’Afurika “FIBA African Basketball Championship (men’s Afrobasket)”, mu 2009, 2011, 2013 na 2017. Atwarana na yo ibikombe 2 by’Akarere ka 5, “FIBA Africa Zone 5 Championship”, (2011 na 2013).

ATANGAZA KO NTA GITEKEREZO AFITE CYO GUSEZERA VUBA

Kami ufite imyaka 35, atangaza ko adateganya guhagarika gukina vuba, ahubwo ko azakina kugeza igihe imbaraga zishize. Ati: “Ndashaka gukomeza kuba meze neza, kuko imyaka mfite irimo iraba myinshi, intego yange ni ukugira imyitwarire myiza kandi kuba mfite ubuzima bwiza biramfasha cyane gukina umukino wange.”

Akomeza agira ati “Kuba ndimo gukina ndafasha abana bato kuzamuka, hari abari gukopera umukino wange, kugeza igihe nzumva naniwe nzahagarika gukina Basketball.”

Kami Kabange utangaza ko ahora yifuza kuba uwa mbere muri buri mukino, kurangwa n’imyitwarire myiza, yemeza ko kuba azi icyo ashaka, agakorana umutima we wose, kuba afite umuryango byose biri mu bimufasha gukora akazi ke neza.

Kami afatira ikitegererezo kuri Timothy Theodore Duncan, uzwi nka “Tim Duncan”, ukinira San Antonio Spurs yo muri shampiyona ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Kami Kabange yagiye atwara ibikombe bitandukanye kuva yagera muri REG BBC

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

One Comment on “Basketball: Ibigwi bya Kami uzakomeza gukina kugeza atagifite imbaraga”

  1. Good job guy. Keep it up. Rwanda is blessed with your talent never seen before in rwandan basketball history. We love U!

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.