Basketball: Hateguwe irushanwa ry’abakiri bato rigiye kuba ku nshuro ya 3

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jul 31, 2019

Kuva tariki 03 Kanama 2019 hazaba irushanwa ngarukamwaka ry’umukino wa Basketball rihuza abana bakiri bato mu kiciro cy’abahungu “Elite invitational tournament” rikaba rizitabirwa n’amakipe atandukanye abarizwa mu Mujyi wa Kigali.

Iri rushanwa ritegurwa n’umuryango “Team Elite Rwanda” rikaba rigiye gukinwa ku nshuro yaryo ya 3 ryatumiwemo amakipe 18 abarizwa mu byiciro bitandukanye yiganjemo asanzwe akina muri shampiyona y’abato ya “Elite League”.

Aganira n’Imvaho Nshya, Habiyaremye Patrick ukuriye Team Elite Rwanda atangaza ko bateguye iri rushanwa mu rwego rwo kurushaho gushakira abana amarushanwa ahagije kubera ko atuma batinyuka ndetse bikabongerera n’ubunararibonye.

Ati: “Iri rushanwa riba rigamije guteza imbere abana muri rusange. Mu by’ukuri kenshi abana bashakirwa uburyo bw’amarushanwa yo gukina, ni nako barushaho kumenyera kurushanwa no kuzamura impano zabo bafite mu mukino wa Basketball.”

Habiyaremye Patrick usanzwe akina muri REG BBC avuga ko bafite gahunda yo gukomeza gutegura abana bakiri bato ku buryo mu minsi iri imbere bazagira uruhare mu gutanga abakinnyi mu ikipe y’igihugu y’abakiri bato.

Ati: Mu bana bato ni ukureba ko batangira kumenyera amarushanwa tukareba niba bazajya mu ikipe y’igihugu y’abahungu batarengeje imyaka 16 (U16). Abari mu nsi y’imyaka 17 (U17), na bo ni ukureba ko na bo bashyiramo ishyaka bagakomeza gukora bategereje ko batanga umusaruro mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 (U18).”

Aya marushanwa y’abakiri bato arimo Elite League amaze gutanga umusaruro ufatika kuko yatanze abakinnyi 4 mu ikipe igihugu y’abahungu U16 yegukanye igikombe k’irushanwa ry’Akarere ka 5 “2019 FIBA Africa Zone V 16 Championship” ryabereye i Kigali muri Kamena 2019.

Iyi kipe kandi yaje no kwegukana umwanya wa 5 mu mikino y’igikombe cy’Afurika “FIBA U16 African Championship 2019” yabereye i Praia muri Cape Verde muri Nyakanga 2019.

Abo bakinnyi ni; Murenzi Kizito Romeo, Ntayomba Emmanuel na Cyusa Kyle na Iratubona Ulysee we wakinnye imikino y’irushanwa ry’Akarere ka 5 gusa.

Mu makipe azitabira iri rushanwa rizamara ukwezi, mu kiciro cy’abatarengeje imyaka 18 kugeza kuri 23 ni Elite Lakers, Elite Celtics, Elite Warriors, Scrapers, Smash Rangers, Junior REG, Gikondo BBC, CBT na Oratorio Junior.

Mu batarengeje imyaka 17 hari Elite Lakers, Gikondo BBC, Rafiki kids na CBT ni mu gihe mu batarengeje imyaka 15 ari; Elite Lakers, Gikondo BBC, Hoopers Nation, CBT na Rafiki kids.

Mu mwaka ushize wa 2018, ikipe ya Elite Lakers ni yo yegukanye igikombe k’iri rushanwa mu bafite  imyaka hagati ya  18 na 23 naho mu batarengeje imyaka 17 cyatwawe na CBT.

Ikipe ya Elite Lakers ni yo yegukanye igikombe k’iri rushanwa mu bafite hagati y’imyaka 18 na 23 mu mwaka ushize wa 2018