Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Basketball: Hasojwe ingando y’abana yitabiriwe n’abagera kuri 43

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 30-11-2018 saa 18:01:05
Aba ni bamwe mu bana bitabiriye ingando zateguwe na Spartans Academy

Kuva tariki 19 kugeza 29 Ugushyingo 2018 mu kigo k’Ishuri rya Kigali Christian School riherereye Kibagabaga habereye ingando y’abana bakiri bato yiswe “Spartans Basketball” igamije kwigisha no gukundisha abana gukina Basketball, aho yitabiriwe n’abagera kuri 43.

Iyi ngando ngarukamwaka yateguwe na Spartans Academy ku nshuro ya 6 yahuje abana baturutse mu bice bitandukanye bafite imyaka 12 ndetse na 15 mu kiciro cy’ abahungu n’abakobwa.

Joshua Kagwa, utoza Spartans Academy ari na we wateguye iyi ngando yishimira ko yagenze neza kandi n’abana bakaba baragize byinshi bunguka. Avuga ko kuva atangiye gutegura iyi ngando imaze gutanga umusaruro ufatika.

Ati “Hari abana bagiye bayizamukiramo nka Kamarewe Lydia, ni umwe mu bana bazakinira ikipe y’igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 16 kuko bamaze no kumuhamagara”.

Aba ni bamwe mu bana bitabiriye ingando zateguwe na Spartans Academy

Kagwa avuga ko iyi ngando yafashije ishuri rya Kigali Christian School kubona abana bitabiriye amarushanwa yahuje ibigo by’amashuri (30) mu batarengeje imyaka 15 azwi nka Junior NBA League Rwanda 2018.

Kayinamura Caleb Elion, umwe mu bana bitabiriye iyi ngando ufite imyaka 12, akaba yiga muri Kigali Christian School yemeza bizamufasha kuzamura urwego rwe rw’imikinire akaba yakina Basketball nziza.

Irakoze Immaculé Reponse, urangije amashuri abanza muri Kigali Christian School, usanzwe ukinira ikipe y’ikigo mu batarengeje imyaka 15 avuga ko iyi ngando yamugiriye akamaro kanini kuko hari byinshi yigiyemo abona bizamufasha kuzamura basketball akina.

Muri iyi ngando yamaze iminsi 10, hagiye hatumirwa abatoza ndetse n’abakinnyi b’uyu mukino kugira ngo bakundishe ndetse batere ishyaka aba bana gukunda Basketball. Aba barimo Ngwijuruvugo utoza REG BBC, Mutokambali Moise, wahoze atoza ikipe y’igihugu, Kazeneza Emile Galois kapiteni wa Espoir BBC na Kubanatubane Phillipe nawe ukinira Espoir BBC.

Iyi Spartans Academy yatangiye gutegura izi ngando muri 2015 zikorwa kabiri mu mwaka nyuma ya buri mezi 6 hamaze gutozwa abana bagera ku 100.

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.