20°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Basketball: Haratangira irushanwa ryo kwibuka ku makipe y’imbere mu gihugu

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 11-05-2018 saa 06:29:42
Espoir BBC ifite igikombe k'irushanwa riheruka iratangira ihura na UGB BBC

Kuva  uyu munsi tariki 11 kugeza tariki 19 Gicurasi 2018 harakinwa irushanwa ryo kwibuka, abari abakinnyi, abayobozi n’abakunzi b’umukino wa Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 “Genocide Memorial Tournament 2018” ku makipe y’imbere mu gihugu.

Espoir BBC ifite igikombe k’irushanwa riheruka iratangira ihura na UGB BBC

Iri rushanwa ngarukamwaka ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA” itewe inkunga na Safe Gas rizitabirwa n’amikipe 14, arimo 9 y’abagabo n’atanu y’abagore.

Mu kiciro cy’abagabo, amakipe 9 agabanyije mu matsinda abiri (A na B). Itsinda rya mbere (A) riyobowe na REG BBC yabaye iya kabiri mu mwaka ushize wa 2017, IPRC-Kigali BBC, APR BBC ndetse n’ikipe y’igihugu U-18.

Itsinda rya kabiri (B) riyobowe na Espoir BBC ifite iri rushanwa riheruka, Patriots BBC, UGB BBC, Rusizi ndetse na IPRC-South BBC.

Mu bagore, amakipe yose (5) ari yo  APR BBC, The Hoops, Ubumwe BBC, IPRC-South BBC ndetse n’ikipe y’igihugu U-18, ari mu itsinda rimwe aho azahura hagati yayo.

FERWABA itangaza ko nyuma yo gusoza iri rushanwa ryo kwibuka ku makipe y’imbere mu gihugu, rizakurikirwa n’irushanwa mpuzamahanga ritumirwamo amakipe yo hanze y’u Rwanda rizaba kuva tariki 25 kugeza 27 Gicurasi 2018.

UKO AMAKIPE AZA GUHURA

Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa, Espoir BBC irakira UGB BBC (NPC-18h00), APR BBC ikine n’ikipe y’igihugu U-18 (Amahoro-18h00), IPRC-South BBC ikine na Rusizi BBC (NPC-20h00) naho REG BBC ikine IPRC – Kigali BBC (Amahoro-20h00).

Ejo tariki 12 Gicurasi 2018, Rusizi BBC izakina na Espoir BBC (Amahoro-9h00), IPRC-South BBC izakine na Patriots BBC (Amahoro-11h00), n’ikipe y’igihugu U-18  izakine na REG BBC (NPC-13h00), UGB BBC  na Rusizi BBC (Amahoro-13h00), Kigali BBC  na APR BBC (NPC-15h00) ndetse Patriots BBC  izakine na Espoir BBC (NPC-17h00).

Ku cyumweru tariki 13 Gicurasi 2018, Rusizi BBC izakina na Patriots BBC (NPC-9h00), IPRC-South BBC izakine na UGB BBC (NPC-11h00), ikipe y’igihugu U-18 na IPRC-Kigali BBC (NPC-13h00), APR BBC izakine na REG BBC (Amahoro-15h00), Patriots BBC izakine na UGB BBC (NPC-17h00) ndetse Espoir BBC izakine na IPRC-South BBC (Amahoro-17h00).

Mu bagore, ejo tariki 12 Gicurasi 2018, Ubumwe BBC izakina n’ikipe y’igihugu U-18 (NPC-9h00), APR BBC izakine na The Hoops (NPC-11h00).

Ku cyumweru tariki 13 Gicurasi 2018, IPRC-South BBC izakina na APR BBC (Amahoro -9h00), The Hoops izakine n’Ubumwe (Amahoro-11h00), ikipe y’igihugu U-18 izakine na APR BBC (Amahoro-13h00), The Hoops izakine na IPRC-South BBC (NPC-15h00).

 

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.