Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Basketball: Haratangira imikino y’irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 25-05-2018 saa 09:49:47

Kuva uyu munsi tariki 25 kugeza 27 Gicurasi 2018, harakinwa imikino y’irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka abari abakinnyi, abayobozi n’abakunzi b’umukino wa Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 “International Genocide Memorial Tournament 2018” aho ryitabiriwe n’amikipe y’abagabo, abagore n’abakanyujijeho y’imbere mu gihugu ndetse nayo muri RDC.

REG BBC ni yo yegukanye igikombe k’irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka riheruka muri 2017

Mu makipe yitabiriye mu bagabo ni  REG BBC, APR BBC, Espoir BBC na Patriots BBC (Rwanda), Terreur BBC (Kinshasa) na Goma bulls BBC (Goma). Mu bagore ni APR BBC na IPRC- South BBC (Rwanda), Wonderfull BBC na Scandinavia BBC (Bukavu).

Mu bakanyujijeho hari Patriots BBC, Espoir BBC na UGB BBC (Rwanda), Veterans Club Basketball “VCB Bukavu”, Veterans Clubs Goma Bulls “VCGB” na Bakolo BBC (Goma).

Uko amakipe agabanyije mu matsinda 

Amakipe 6 y’abagabo, agabanyije mu matsinda abiri (A na B). Itsinda rya A ririmo REG BBC, Terreur BBC na Espoir BBC naho itsinda “B” rigizwe na APR BBC, Goma Bulls BBC ndetse na Patriots BBC. Mu bagore uko ari amakipe 4, agabanyije mu matsinda abiri (A na B). Itsinda A ririmo APR BBC na Wonderful BBC naho itsinda “B” rigizwe na IPRC-South BBC na Scandinavia BBC.

Ku makipe 6 y’abakanyujijeho agabanyije mu matsinda abiri (A na B). Itsinda A ririmo Patriots BBC, VCB Bukavu na VCGB ni mu gihe mu itsinda “B” riyobowe na Espoir BBC, Bakolo BBC na UGB BBC.

Uyu munsi, APR BBC irakina na Goma Bulls BBC (18h00) naho REG BBC ikine na Terreur BBC (20h00), ibere kuri Sitade Amahoro i Remera.  Mu kiciro cy’abakanyujijeho, Patriots BBC irakina na VCGB (18h00) ndetse na Espoir BBC ihure na UGB BBC (20h00), bombi bakinire muri Salle ya NPC.

Ejo tariki 26 Gicurasi 2018, Terreur BBC izakina na ESPOIR BBC ku kibuga gishya cyo ku Mahoro (12h30), Patriots BBC izakine na APR BBC (Amahoro-19h00) naho Espoir BBC izakine na REG BBC (Amahoro-21h00).

Mu bakanyujijeho, VCB Bukavu izakina na Patriots BBC (CSK-12h30), Goma BBC izakine na Patriots BBC (NPC-12h30) naho Bakolo BBC izakine na UGB BBC (CSK-14h30).

Mu bagore, Wonderful BBC izakina na APR BBC (NPC-14h30), Scandinavia ikine na IPRC-South BBC ku kibuga gishya cyo ku Mahoro (14h30), VCGB izakine na VCB Bukavu (CSK-16h30) naho Bakolo BBC izakine na Espoir BBC (NPC-18h00).

Mu mwaka ushize wa 2017, REG BBC ni yo yegukanye igikombe k’irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka mu bagabo, APR BBC igitwara mu bagore naho mu bakanyujijeho cyatwawe na Bakolo yo muri RDC.

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.