Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Basketball: Harasozwa imikino y’irushanwa ry’abagore rya 2019

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 09-03-2019 saa 14:07:29
APR BBC irahura na The Hoops Rwanda Team BBC ku mukino wa nyuma

Kuri iki cyumweru tariki 10 Werurwe 2019, haraba imikino isoza irushanwa ry’umunsi mpuzamahanga w’umugore “International Women Day Tournament 2019 wizihijwe ku wa Gatanu tariki 08 Werurwe 2019.

Mu mikino iteganyijwe, mu kiciro cy’amakipe asanzwe akina muri shampiyona, ikipe ya The Hoops Rwanda Girls Team BBC irakina na APR BBC ku mukino wa nyuma ubere kuri Sitade Amahoro i Remera (15h00).

The Hoops Rwanda Girls Team BBC yageze ku mukino wa nyuma itsinze IPRC-Huye BBC amanota 72 kuri 59, wabereye kuri Sitade Amahoro tariki 03 Werurwe 2019.

Ku rundi ruhande, APR BBC bazahura ku mukino wa nyuma yo yahageze itsinze Ubumwe BBC kuri mpaga (20-0).

Mu bakiri bato (Juniors), GS St Marie Reine yabaye iya mbere mu itsinda A irahura na ES Kamonyi ku mukino wa nyuma yabaye iya mbere mu itsinda B (11h00).

Mu kiciro cy’abakanyujijeho, ikipe ya Shooting Touch yatsinze iy’abagore bakanyujijeho amanota 43-39, irahura ku mukino wa nyuma na REG BBC yo yatsinze RSSB BBC amanota 71 kuri 38.

Mu irushanwa riheruka mu 2018, IPRC- Huye BBC ni yo yegukanye igikombe itsinze APR BBC ku mukino wa nyuma bigoranye amanota 92 kuri 85.

Mu kiciro cy’abakanyujijeho, ikipe y’abakanyujijeho yari iyobowe na Muhongerwa Alice, yatwaye igikombe itsinze ikipe y’abigishijwe gukina Basketball na Shooting Touch amanota 63 kuri 31.

Mu makipe y’abanyeshuri, Gashora Girls School yegukanye igikombe itsinze ADEGI amanota 80 kuri 63.

APR BBC irahura na The Hoops Rwanda Team BBC ku mukino wa nyuma

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.