Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Basketball: Hamenyekanye imigi izakira imikino ibanza yo gushaka itike y’igikombe k’Isi

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jul 26, 2018

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Afurika “FIBA Afrique” bemeje ko Umujyi wa Lagos muri Nigeria na Tunis muri Tunisia bazakira imikino ibanza yo mu itsinda “E” na “F” igamije gushaka itike y’igikombe k’Isi “FIBA Basketball World Cup 2019 African Qualifiers” izaba kuva tariki 14-16 Nzeri 2018.

Ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda F, izakinira i Lagos muri Nigeria

Muri iyi mikino y’amajonjora y’ikiciro cya kabiri, itsinda “E” rigizwe n’ibihugu nka Tunisia izakira iyi mikino, Angola, Cameroun, Chad, Misiri ndetse na Maroc. Ibi bihugu bizakinira muri Salle Multidisciplinaire de Rades i Tunis.

Ku rundi ruhande, itsinda “F” ririmo  n’u Rwanda rizakinira muri Sitade y’igihugu izwi nka “Sports Hall of the National Stadium”  ibarizwa i Lagos. Ibindi bihugu biri mu iri tsinda ni Nigeria, Central African Republic, Cote d’Ivoire, Mali na Senegal.

Ikipe y’u Rwanda yari mu itsinda rya kabiri “B” yabonye itike yo gukina iyi mikino, nyuma yo kwitwara neza mu yabereye muri Nigeria  kuva tariki 29 Kamena kugeza 01 Nyakanga 2018 aho yasoreje ku mwanya wa kabiri n’amanota 9, inyuma ya Nigeria ya mbere n’amanota 12, Mali ya 3 n’amanota 8 naho Uganda iba iya nyuma (4) n’amanota 7.

Nigeria yaherukaga kwakira imikino y’ikiciro kibanza, mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri iki gihugu « NBBF » bishimiye guhabwa kongera kugirirwa iki kizere cyo kwakira aya marushanwa .

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda n’ikipe yabaye iya gatatu yitwaye neza, azaba muri 32 azakina imikino ya nyuma y’igikombe k’Isi “FIBA Basketball World Cup 2019 izabera mu Bushinwa kuva tariki 31 Kanama kugeza 15 Nzeri 2019.