Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Basketball: Hamenyakenye amakipe 32 azakina imikino y’igikombe k’Isi cya 2019

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 27-02-2019 saa 07:11:53
Cote d'Ivoire, imwe mu makipe 5 azahagararira Afurika mu mikino y'igikombe k'Isi cya 2019

Tariki 31 Kanama kugeza 15 Nzeri 2019, mu Bushinwa hazabera imikino y’igikombe k’Isi ‘FIBA Basketball World Cup 2019’, mu kiciro cy’abagabo, aho izitabirwa n’ibihugu bigera kuri 32 bizaba biturutse ku migabane itandukanye yo ku Isi.

Aya makipe yose (32), yamenyekanye ku wa Mbere, tariki 25 Gashyantare 2019, nyuma y’uko hasojwe imikino yo gushaka iyi tike byari bimaze amezi agera kuri 15 aho byatangiye mu Gushyingo 2017.

Muri aya makipe 32, arimo 5 azaba ahagarariye umugabane w’Afurika, 7 yo muri Amerika, 7 yo muri Aziya ndetse na 12 yo ku mugabane w’u Burayi.

Afurika izaba ihagarariwe n’ibihugu birimo; Angola, Cote d’Ivoire, Nigeria, Senegal na Tunisia. Umugabane w’Amerika, uzaba uhagarariwe na Argentina, Brazil, Canada, Dominican Republic, Puerto Rico, USA na Venezuela.

Muri Aziya, hazitabira amakipe arimo; Australia, Iran, u Buyapani, Jordan, Korea, New Zealand na Philippines ni mu gihe u Burayi buzahagararirwa n’ibihugu 12 ari byo; Czech Republic, u Bufaransa, u Budage, u Bugereki, u Butaliyani, Lithuania, Montenegro, Poland, u Burusiya, Serbia, Espagne na Turukiya.

Nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball ku Isi, “FIBA”, ni uko ibi bihugu uko ari 32 bizitabira iyi mikino, bizashyirwa mu matsinda muri tombora izabera Shenzhen, umwe mu mijyi izakira igikombe k’Isi, tariki 16 Werurwe 2019.

Iyi tombora ikaba izagaragaramo abantu bazwi cyane barimo; umunyabigwi muri uyu mukino, Kobe Bryant, umuririmbyi Jason Derulo ndetse na Ambasaderi w’iki gikombe k’Isi,Yao Ming.

Mu gikombe k’Isi giheruka kubera muri Espagne kuva tariki 30 Kanama kugeza 14 Nzeri 2014, cyatwawe na Leta zunze ubumwe z’Amerika, itsinze Serbie amanota 129 kuri 92.

Cote d’Ivoire, imwe mu makipe 5 azahagararira Afurika mu mikino y’igikombe k’Isi cya 2019

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.