Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Basketball: Hakizimana ashobora kugaruka mu kibuga nyuma y’amezi atatu

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya 24-02-2018 saa 08:41:32
Lionel

Hakizimana Lionel usanzwe ukinira ikipe ya Patriots BBC yo muri shampiyona y’u Rwanda akaba aherutse kubagwa imvune y’urutugu, aratangaza ko bishoboka ko azagaruka mu kibuga mu gihe kigera ku mezi atatu ari imbere.

Hakizimana Lionel wagize imvune y’urutugu ushobora kugaruka mu kibuga nyuma y’amezi 3 (Foto. Gisubizo G)

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Hakizimana Lionel avuga ko nyuma y’uko bamubaze iyi mvune y’urutugu rw’ibumoso, kuri ubu yumva ameze neza kandi birimo kugenda biza kurenza uko yari ameze bataramubaga.

Yemeza ko bigoranye kuba yamenya igihe nyacyo cyo kuba yakize, ariko ko uburwayi afite buzamufata ibyumweru bigera kuri 5. Yagize ati “Ndacyari yo ibyumweru 5 kugira ngo nkire, kandi hashize icyumweru kimwe gusa bambaze”.

Hakizimana Lionel  wagize iki kibazo k’imvune mu Gushyingo 2017, mu mukino wa wahuzaga Patriots BBC n’ikipe ya IPRC-Kigali BBC, asobanura ko impamvu yatumye batinda kumubaga byatewe n’uko bari babanje kureba niba ashobora gukira atabazwe ariko nyuma biranga nibwo bahise bafata ikemezo cyo kumbaga.

 

Umwanditsi:

NKOMEJE GUILLAUME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.