Kigali-Rwanda

Partly cloudy
21°C
 

Basketball: FERWABA na BK basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu gihe k’imyaka 3

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Nov 24, 2018

Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA” na Banki ya Kigali “BK”, bemeranyije kugirana amasezerano y’ubufatanye mu gihe k’imyaka itatu, akaba atangirana n’uyu mwaka w’imikino wa 2018-2019, akazageza mu 2021.

Mugwiza Desire, Perezida wa FERWABA (ibumoso) n’umuyobozi wa Banki ya Kigali Dr Karusisi Diane bashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’imyaka 3

Ejo hashize tariki 23 Ugushyingo 2018 ni bwo aya masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono na Perezida wa FERWABA, Mugwiza Desiré ndetse n’umuyobozi wa Banki ya Kigali  Dr Karusisi Diane.

Muri aya masezerano, iyi Banki ya Kigali izatanga agera kuri miliyoni 300  z’amafaranga y’u Rwanda mu myaka 3, bivuze ko izajya itanga miliyoni 100 buri mwaka.

Mugwiza Desiré, Perezida wa FERWABA atangaza ko banejejwe cyane no kubona umuterankunga ari we Banki ya Kigali ndetse ashimira ubuyobozi bwayo bwemeye ubu bufatanye.

Ati Ni inkuru nziza ku bakunzi b’umukino wa Basketball, nka FERWABA twabyishimiye cyane ndetse turashimira by’umwihariko Banki ya Kigali n’abayobozi bayo.”

Agaragaza ko kuba Banki ya Kigali yaratekereje kugirana ubufatanye na FERWABA, ahanini byavuye ku kuba barabonye ko uyu mukino wa Basketball ugeze ku rwego rwiza kandi ukaba ari n’umukino ukunzwe mu gihugu.

Mugwiza Desiré avuga ko aya masezerano azatanga umusanzu ukomeye mu kubaka amakipe (clubs) no mu iterambere ry’uyu mukino bahereye mu bana bakiri bato.

Ati Ubu bufatanye buzafasha amakipe kwiyubaka ndetse igishimishije ni uko ari ubufatanye buzibanda cyane ku iterambere ry’umukino wa Basketball, duhereye mu mashuri ndetse n’abana bakiri bato.”

Mu mafaranga yatanzwe n’uyu muterankunga, azafasha mu gutegura amarushanwa y’abato batarengeje imyaka 18,  abahungu n’abakobwa, irushanwa ribanziriza shampiyona, shampiyona “BK Basketball National League” ndetse n’irushanwa rihuza amakipe yabaye ane ya mbere muri shampiyona rizwi nka “Playoffs”.

Binyuze muri ubu bufatanye, buri kipe izitabira shampiyona na Playoffs, mu bagabo n’abagore, izahabwa agera kuri miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ikindi ni uko, amakipe ya mbere (2), mu bagabo n’abagore azaba yatsindiye guhagararira igihugu mu mikino y’Akarere ka 5 “Zone V” azajya ahabwa miliyoni 2 n’ibihumbi 500  ndetse akazajya yamamaza uyu muterankunga.

Ku bakinnyi 10, bitwaye neza (5 mu bagore na 5 mu bagabo) buri mukinnyi azajya ahabwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ndetse bazajya basinya amasezerano yo kuba abambasaderi ba BK mu gihe cy’umwaka umwe.

Muri aya masezerano kandi uretse kuba BK yemerewe kugira uburenganzira ku mazina y’amarushanwa, itera inkunga yemerewe kwamamaza ku bibuga ku kigero cya 50% indi 50 % isigaye ni iy’abandi baterankunga ba FERWABA badakora nk’ibyo BK ikora.