Basketball: Espoir yatsinze IPRC-Kigali ifata umwanya wa 3 ku rutonde

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 21-01-2019 saa 14:12:20
Sangwe Armel watsinze amanota menshi muri uyu mukino (34)

Espoir BBC 73-59 IPRC-Kigali BBC
UR Huye 62-100 IPRC-Huye BBC
The Hoops 72-28 Ubumwe BBC

Ikipe ya Espoir BBC yageze ku mwanya wa 3 ku rutonde rw’agateganyo muri shampiyona y’igihugu ya Basketball “BK-Basketball National League 2018-2019” nyuma y’uko yitwaye neza igatsinda IPRC-Kigali BBC amanota 73 kuri 59.

Muri uyu mukino wo ku munsi wa 18 wa shampiyona wabereye kuri Sitade Nto Amahoro i Remera, tariki 18 Mutarama 2019. Espoir BBC yatsinze agace ka mbere ku manota 19-12, inganya aka kabiri kuri 15-15 bajya kuruhuka iri imbere n’amanota 34 kuri 27.

Mu gice cya kabiri, Espoir BBC yaje gutsinda agace ka 3 kuri 25-13 mbere y’uko itsindwa agace ka nyuma (4), kuri 19-15, gusa ntibyayibujije kubona insinzi ku kinyuranyo cy’amanota 14 (73 kuri 59).

Sangwe Armel ukinira Espoir BBC wakinnye iminota 37 n’amasegonda 29, mu minota 40 isanzwe y’umukino ni we watsinze amanota menshi na 34 atanga n’imipira 6 yavuyemo amanota. Irutingabo Fiston ukinira IPRC-Kigali BBC ni we wayitsindiye menshi na 11.

Mwiseneza Maxime, umutoza mukuru wa Espoir BBC yatangaje ko gutsinda uyu mukino byabahaye ikizere cy’uko bazasoza shampiyona bari mu makipe ane ya mbere mu gihe baba bakomeje kwitwara neza, cyane ko IPRC-Kigali BBC ari imwe mu makipe basanzwe bahanganira kuza muri iyi myanya dore ko ari yo yababuje kuyizamo mu mwaka ushize w’imikino wa 2017-2018.

Buhake Albert utoza IPRC-Kigali BBC yemeza ko gutakaza uyu mukino byatewe n’uko batangiranye igihunga, kuko birindaga gutsindwa undi mukino wiyongera k’uheruka batsinzwemo na UGB BBC amanota 90 kuri 82.

Mu yindi mikino yabaye, IPRC Huye BBC yatsinze na UR BBC iyisanze ku kibuga cyayo amanota 100 kuri 62 naho mu kiciro cy’abagore, The Hoops BBC yatsinze Ubumwe BBC itayibabariye ku manota 72 kuri 28.

Mu kiciro cy’abagabo, Patriots BBC iracyayoboye urutonde by’agateganyo n’amanota 16 mu mikino 8, ikurikirwa na REG BBC n’amanota 13 mu mikino 7, iyanganya na Espoir BBC ya 3, APR BBC ya kane na 11, UGB na 10, hakaza IPRC-Kigali BBC, IPRC-Huye BBC na Rusizi BBC zinganya amanota 9 naho UR Huye BBC ni iya nyuma (7) n’amanota 8.

Mu bagore, IPRC Huye BBC iyoboye urutonde n’amanota 6 mu mikino 3, hakaza APR BBC ya kabiri n’amanota 5, iyanganya na The Hoops BBC ya 3 na 5 naho Ubumwe BBC ni ya 4 na 4 iyanganya na UR Huye BBC naho Marie Reine BBC nta mukino irakina.

IPRC-Kigali BBC yaje gutakaza umukino wa kabiri yikurikiranya nyuma y’uko yari yatsinzwe na UGB BBC amanota 90 kuri 82 mu mukino uheruka

Sangwe Armel watsinze amanota menshi muri uyu mukino (34)

 

Espoir BBC yafashe umwanya wa 3 nyuma yo kwitwara neza itsinda IPRC-Kigali BBC mu mukino wo ku munsi wa 18 wa shampiyona

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.