Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Basketball: Espoir irakira IPRC-Kigali ku munsi wa 18 wa shampiyona

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 18-01-2019 saa 08:34:05
Sangwe Armel ukinira Espoir BBC, umwe mu bakinnyi bitezweho kuyifasha kwitwara neza mu mukino bafitanye na IPRC-Kigali BBC

Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Mutarama 2019, shampiyona y’igihugu ya Basketball, “BK-Basketball National League 2018-2019” irakomeza hakinwa umukino wo ku munsi wa 18 aho Espoir BBC yakira IPRC-Kigali BBC kuri sitade Nto Amahoro i Remera (19h00).

Uyu mukino ugiye guhuza Espoir BBC iri ku mwanya wa 4 n’amanota 11 mu mikino 6 naho IPRC-Kigali BBC iri ku mwanya wa 7 n’amanota 8 mu mikino 6 imaze gukina.

Ni umukino amakipe yombi yifuza gutsinda kugira ngo akomeze kureba uko yazamuka ku rutonde ndetse akaba yazasoreza mu makipe 4 ya mbere ari nayo azishakamo izatwara igikombe cya shampiyona.

Espoir BBC yakira uyu mukino yitwaye neza mu mukino uheruka itsinda Rusizi BBC amanota 90 kuri 56. IPRC- Kigali BBC itari ifite Nijimbere Guibert wari mu biruhuko i Burundi yo yatsinzwe na UGB amanota 90 kuri 82.

Ejo tariki 19 Mutarama 2019, ikipe ya UR Huye BBC izakina na IPRC-Huye BBC, umukino ubere muri UR Huye (11h00) naho mu kiciro cy’abagore, Ubumwe BBC ikine na Hoops Rwa BBC muri CSK (09h00).

Kugeza ubu, Patriots BBC iyoboye urutonde n’amanota 16 mu mikino 8, ikurikirwa na REG BBC n’amanota 13 mu mikino 7, APR BBC ya 3 n’amanota 11, iyanganya na Espoir BBC, UGB (10), Rusizi BBC (9), IPRC-Kigali BBC (8), IPRC-Huye BBC (7) inganya na UR Huye BBC.

Sangwe Armel ukinira Espoir BBC, umwe mu bakinnyi bitezweho kuyifasha kwitwara neza mu mukino bafitanye na IPRC-Kigali BBC

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.