Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Basketball: Espoir BBC irimo gushakisha abandi bakinnyi babiri bashya

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 28-11-2018 saa 10:49:23
Basketball: Espoir BBC irimo gushakisha abandi bakinnyi babiri bashya

Mu ikipe ya Espoir BBC baremeza ko barimo gushaka abandi bakinnyi babiri bashya bazayifasha kwitwara neza muri shampiyona y’igihugu y’umukino wa Basketball “BK Basketball National League-Men 2018-2019”.

Umutoza wungirije w’ikipe ya Espoir BBC, Kamanzi Janvier atangaza ko bafite ikibazo cy’abakinnyi badahagije gusa aba bakinnyi (2) bakeneye ni abakina ku mwanya wa 1 (meneur) mu kibuga ndetse n’ukina kuri 5 (center).

Ibi yabitangaje nyuma y’uko Espoir BBC itsinzwe na REG BBC ku mukino wa nyuma w’irushanwa ribanziriza shampiyona “BK Basketball Pre-Season Tournament 2018-2019” amanota 80 kuri 62 tariki 25 Ugushyingo 2018.

Avuga ko kuri iyi myanya, iyo hagize ugira impamvu ituma akurwa mu kibuga, hagaragara icyuho bigatuma rimwe na rimwe batitwara neza. Ati “Umuti nta wundi, turimo gushakisha undi mukinnyi ukina kuri 5 kuko iyo Rukundo Fabrice agize amakosa atatu cyangwa Kamilindi Olivier duhita tugira ibibazo”.

Kamanzi Janvier (Vava), umutoza wungirije wa Espoir BBC utangaza ko barimo gushaka abandi bakinnyi babiri bashya

Akomeza agira ati “Turimo gushaka n’undi mukinnyi ukina kuri 1 (meneur), umwe, urabona ko Kubanatubane Phillipe asa nk’uwakinnye umukino wose naho turimo gushakisha”.

Kamanzi yemeza ko bafite ikipe nziza ko bizeye kuzitwara neza muri yi shampiyona ndetse ko nibaramuka babonye aba bakinnyi bifuza bazaba bari mu makipe ahatanira iki gikombe.

Espoir BBC itozwa na Mwiseneza Marius Maxime, iheruka gusinyisha abakinnyi babiri bashya barimo; Kamilindi Olivier na Rukundo Fabrice izatangira ihura na UGB mu mukino wa mbere wa shampiyona uzabera kuri Sitade Nto Amahoro i Remera tariki 30 Ugushyingo 2018.

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.