Basketball: Espoir BBC irakira Patriots BBC ku munsi wa 12 wa shampiyona

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 04-01-2019 saa 15:43:26
Espoir BBC yitwaye neza itsinda Patriots BBC mu mukino uheruka kubahuza ku manota 82 kuri 81

Uyu munsi
UGB -IPRC Kigali BBC (Amahoro-18h00)
Espoir BBC-Patriots BBC (Amahoro-20h00)

Tariki 05-01-2019
Rusizi BBC-APR BBC (Rusizi-11h00)
APR BBC-UR Huye BBC (Amahoro-11h00)

Tariki 06-01-2019
UR Huye BBC-APR BBC (UR Huye-11h00)

Nyuma y’uko ikiruhuko k’iminsi mikuru kirangiye, shampiyona y’igihugu ya Basketball “BK-Basketball National League 2018-2019” igiye gukomeza aho igeze ku munsi wa 12. Umukino utegerejwe cyane ni ugomba guhuza Espoir BBC yakira Patriots BBC kuri Sitade Nto Amahoro i Remera (20h00).

Uyu mukino uhuza Espoir BBC na Patriots BBC uraba wabimburiwe n’uza guhuza ikipe ya UGB yakiramo IPRC-Kigali BBC ukaza kubera kuri Sitade Nto Amahoro i Remera saa kumi n’ebyiri (18h00).

Ni umukino ukomeye cyane ahanini bitewe n’uko aya makipe yombi ahuriye ku kuba ari amakipe afite abafana batari bake muri iki gihugu. Espoir BBC yakira uyu mukino nta bwo yitwaye neza mu mukino wa shampiyona uheruka kuko yatsinzwe na APR BBC ku manota 70 kuri 69.

Patriots BBC itozwa na Muinuka Henry ifite igikombe cya shampiyona iheruka ya 2017-2018 yo yitwaye neza itsinda REG BBC bigoranye mu mukino uheruka ku manota 82 kuri 78.

Mu mukino uheruka guhuza aya makipe yombi, Espoir BBC yaje gutsinda Patriots BBC mu irushanwa ribanziriza shampiyona ya 2018-2019 “BK-Basketball Pre-Season Tournament 2018-2019” aho bari mu itsinda rimwe “A”. Espoir BBC yatsinze Espoir BBC amanota 82 kuri 81.

N’ubwo ikipe ya Patriots BBC ifite abakinnyi basanzwe bamenyereye ndetse banafite n’ubunararibonye nka Mugabe, Hagumintwari, Sagamba n’abandi, ikipe ya Espoir BBC ifite abakinnyi bakiri bato bakunze no kugora cyane amakipe bahanganye barimo Kazeneza, Kubanatubane na Sangwe Armel unafite agahigo ko gutsinda amanota menshi mu mukino umwe muri shampiyona y’u Rwanda.

Mu yindi mikino itegerejwe, ejo tariki 05 Mutarama 2019, Rusizi BBC izakira APR BBC i Rusizi (11h00) naho tariki 06 Mutarama 2019, UR Huye BBC izakire APR BBC muri UR Huye (11h00).

Mu bagore, ejo tariki 05 Mutarama 2019, ikipe ya APR BBC izakina na UR Huye BBC kuri Sitade Nto Amahoro i Remera (11h00).

Kugeza ubu, REG BBC iracyayoboye urutonde n’amanota 11 mu mikino 6, ikurikirwa na Patriots BBC n’amanota 10 mu mikino 5, hakaza APR BBC, Espoir BBC na Rusizi BBC zinganya amanota 6, IPRC Kigali BBC na UGB zinganya amanota 5, IPRC Huye BBC (4) naho UR BBC ni iya nyuma (7) n’amanota 3.

Espoir BBC yitwaye neza itsinda Patriots BBC mu mukino uheruka kubahuza ku manota 82 kuri 81

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.