Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Basketball: Byinshi kuri Kazeneza ugaragaza ko azaba umukinnyi ukomeye

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 26-11-2018 saa 08:48:13
Kazeneza Emile Galois, kapiteni w'ikipe ya Espoir BBC ufite intego yo kuzaba umukinnyi ukomeye

Kazeneza Emile Galois, kapiteni mushya Espoir BBC muri shampiyona y’umukino wa Basketball, akaba yari umukinnyi ngenderwaho mu ikipe y’igihugu y’abahungu batarengeje imyaka 18 ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bagaraza ko bazavamo abakomeye mu gihe kiri imbere.

Kazeneza ugiye kuyobora bagenzi be muri uyu mwaka w’imikino wa 2018-2019, yahawe izi nshingano asimbuye Niyonkuru Pascal “Kaceka” wamaze kwerekeza muri APR BBC.

Uyu mukinnyi ukiri muto, mu irushanwa rya mbere agizwe kapiteni wa Espoir BBC yabashije kuyigeza ku mukino wa nyuma wa “Legacy Tournament 2018”, batsindwa na Patriots BBC amanota 86 kuri 84, tariki 28 Ukwakira 2018.

Kazeneza yongeye gufasha Espoir BBC kugera ku mukino wa nyuma w’irushanwa ribanziriza shampiyona ya 2018-2019 “BK-Basketball Pre-Season Tournament 2018-2019” basezereye APR BBC muri ½ kirangiza n’ amanota 75 kuri 69. Aha Kazeneza ni we watsinze n’amanota menshi (23).

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Imvaho Nshya, Kazeneza Emile Galois yagize byinshi atangaza ku buzima bwe, urugendo yanyuzemo kugeza abaye kapiteni wa Espoir BBC ndetse anagaragaza intego afite y’igihe kiri imbere.

KAZENEZA EMILE GALOIS NI MUNTU KI ?

Yabonye izuba tariki 30 Kanama 2000. Ni umwana wa 2 mu muryango w’abana 5, (barimo abana 4 b’abahungu n’umukobwa umwe) bavuka kuri Kazeneza Théophile na Iribagiza Claudine. Uyu mukinnyi ufite imyaka 18 y’amavuko, areshya metero na 2 na santimetero 2 (2.2cm) akaba apima ibiro 85.

Yize amashuri abanza muri SOS Kacyiru. Yaje gutangira amashuri yisumbuye, umwaka wa mbere n’uwa kabiri ayiga muri ES St Leon i Kabgayi hanyuma umwaka wa 3 w’ikiciro rusange awiga muri IFAK ku Kimihurura.

Nyuma yo gusoza ikiciro rusange mu 2017, yakomeje amasomo y’ikiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye muri Lycée de Kigali mu ishami ry’Imibare, Icungamutungo n’Ubumenyi bw’Isi (MEG), kuri ubu akaba aharangije umwaka wa 5.

Kazeneza Emile Galois, kapiteni wa Espoir BBC ufite intego yo kuzaba umukinnyi ukomeye

YABANJE KUBA UMUKUNZI WA BASKETBALL MBERE Y’UKO AYIKINA

Avuga ko yabanje kujya ku kibuga, akabona abantu bakina Basketball, yumva arabikunze na we bimutera ishyaka ryo kumva ko yabikora.

Ati: “Nabanje kujya ndeba abantu bawukina numva ndawukunze cyane, numva nange nifuje kuwukina ariko sinagira amahirwe yo guhita mbona abatoza kugira ngo nange nkomeze nge mu mukino neza”.

Akomeza avuga ko nyuma y’igihe gito yaje kubona ababimufashamo maze atangira kuwukina. Ati: “Natangiye gukina Basketball niga mu wa 4, ubwo nari mvuye muri Volleyball, mvanyweyo n’umutoza Mutokambali Moise hamwe na Dusabimana Eric Jesus, ari bwo bafunguraga ishuri ry’abana ryigisha uyu mukino mu biruhuko (Academy The Hoops) aba ari ho ntangirira Basketball”.

SHYAKA OLIVIER NI WE YAKUZE YIFUZA GUKINA NKA WE

Yaje gukomeza gukina muri iri shuri ndetse bakajya babazanira abakinnyi, bashoboraga kubereka uko bakwiye gukina yewe bakaba bababera ikitegererezo na bo bakazavamo abakinnyi beza.

Atangaza ko yaje kubonamo Shyaka Olivier ubu ukinira REG BBC n’ikipe y’igihugu nkuru, hanyuma akaza kumukunda bijyanye n’uko yamubonaga na we yifuza kuzakina nka we.

Ati: “Haje kuza Shyaka Olivier nkomeza gukurikirana imikino ye uko akina numva nange ndabikunze cyane, ntangira kumukunda nkumva yambera umukinnyi w’ikitegererezo, ntangira nange kwifuza kuba nka we, gukina Basketball ngenda mbikura aho ngaho.”

Agaragaza ko Shyaka yagiye amuba hafi, akomeza kugenda amufasha kugira ngo umukino we ukomeze kugenda utera imbere ndetse kugeza ubu ni yo agize ikibazo baricara bakaganira akamufasha kwiyubaka nk’umukinnyi ukiri muto kandi akaba abona ko ari ibintu bimufitiye akamaro.

YAHOZE ARI UMUFANA WA ESPOIR BBC KUVA NA MBERE

Avuga ko kubera gukunda Shyaka Olivier byatumye akunda kureba imikino ya Espoir BBC bimuviramo kuba umufana wayo ukomeye. Ati “Nakundaga Espoir BBC cyane kubera Shyaka, nkunda kureba imikino ya Espoir BBC cyane igera aho injya ku mutima”.

UKO YAGEZE MURI ESPOIR BBC

Avuga ko bitewe n’urukundo yari afitiye Espoir BBC yaje kwegera Shyaka amubwira ko na we yifuza kuba yakinira iyi kipe. Ati: “Naje kumva nshaka kuyikinamo ndagenda ndicara mbwira Shyaka ko nshaka rimwe kuzajya muri Espoir BBC nkagira umusanzu wange ntanga.”

Yaje kuyigeramo mu 2015 ubwo Espoir BBC yiteguraga kujya mu mikino y’Akarere ka 5 akajya akorana na bo imyitozo ariko kuko yari afite ikizamini cya Leta nta bwo byamushobokeye ko ajyana na bo ariko bagarutse yakomeje gukora imyitozo kuva icyo gihe.

Kazeneza umaze kwitabira ingando za “Giants of Africa” zibera mu Rwanda muri Kanama, inshuro 4 akaba uwitwaye neza “MVP” gatatu, yagaragaye bwa mbere muri Espoir BBC mu irushanwa ribanziriza shampiyona muri 2016 babasha gusoreza ku mwanya wa 3.

Kuva atangiye gukinira Espoir BBC (2015) yabashije gutwarana na yo igikombe k’irushanwa ryo kwibuka ku makipe y’imbere mu gihugu “Genocide Memorial Tournament 2017”.

YAGIZE AMAHIRWE YO GUKINIRA IKIPE Y’IGIHUGU

Atangaza ko yatangiye gukinira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka U-16 mu 2015 ari na bwo yigaga mu Iseminari nto i Kabgayi gusa nubwo atari yakagize ubumenyi bwinshi yaje kuyigiriramo ibihe byiza ndetse aranigaragaza.

Mu 2016 yaje gukinira ikipe y’igihugu U-18 yegukana umwanya wa 5 mu mikino y’Afurika “2016 FIBA Africa U-18 Championship” yabereye mu Rwanda kuva tariki 22-31 Nyakanga 2016.

Kazeneza yabaye umukinnyi mwiza w’irushanwa mu irushanwa ry’Akarere ka 5 “FIBA Africa Zone 5 Championship 2018” ryaberaga i Dar Es Salaam muri Tanzania kuva tariki 17 kugeza 22 Kamena 2018.

Yari mu ikipe y’igihugu y’abahungu batarengeje imyaka 18 yegukanye umwanya wa 6 mu mikino y’igikombe cy’Afurika “2018 FIBA Under-18 men’s African Championship” yaberaga i Bamako muri Mali kuva tariki 24 Kanama kugeza 02 Nzeri 2018.

Kazeneza Emile Galois utangaza ko afite inzozi z’uko rimwe ashaka kuzaba umukinnyi ukina muri shampiyona ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika “NBA” akunda Los Angeles Lakers akina yifuza kuba yatera ikirenge mu cya Kobe Bean Bryant kuko ni we umubera ikitegererezo.

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.