Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Basketball: Butera agiye gukomereza amasomo no gukina muri Amerika

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jul 29, 2019

Butera Hope wakiniraga The Hoops agiye gukomeza amasomo mu Ishuri rya South Georgia Technical College, ribarizwa muri Atlanta muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, akaba kandi azajya anabifatanya no gukinira ikipe y’iri shuri y’umukino wa Basketball.

Uyu mukinnyi usanzwe ukinira n’ikipe y’igihugu nkuru ya Basketball y’abagore, arahaguruka mu Rwanda yerekeza muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2019.

Aganira n’Imvaho Nshya, Butera Hope umwe mu bakinnyi bari ngenderwaho muri The Hoops yatangaje ko ari ibyishimo kuri we kuba agiye gukomereza amasomo ye na kariyeri ye yo gukina Basketball muri Amerika.

Avuga ko bizagira byinshi bimufasha birimo kuba yazamura urwego rwe rw’imikinire, bityo mu gihe kiri imbere akazaba afasha ikipe y’igihugu y’abagore kwitwara neza.

Ati : “Ngiye gukomeza amasomo yange hanze, mu Banyamerika  bafite ukuntu badusize mu iterambere rya Basketball rero kuba ngiye gukinirayo bizanyongerera kuzamura imikinire vuba kandi n’ubunararibonye buziyongera ku buryo mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere nzaba mfasha igihugu cyange kwitwara neza ndetse izaba iri ikipe ikomeye.”

Butera ushimira ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA”, n’abatoza bagize uruhare kugira ngo abone iri shuri, atangaza ko gufatanya kwiga no gukina bitazamugora cyane kuko ni byo agiye kwiga bifite aho bihuriye na siporo.

Ati : Bizanyorohera n’ubundi nari nsanzwe niga kandi nkanakina,  icya mbere ni ugutsinda, byombi ukabihereza umwanya wawe ukabikora neza. Niba ari umwanya wo kwiga, ukabikora neza, niba ari n’umwanya wa siporo bikaba uko cyane cyane ko ni byo ngiye kwiga ari siporo  “Sports and Fitness administration Management”.

Yemeza ko ikipe y’iri shuri agiye kwigamo ikina mu kiciro cy’abato muri kaminuza (Junior College), ari ikipe nziza, bizamusaba gukora cyane kugira nawe azisangemo bityo niyitwara neza bizamuhe kuzamuka mu kiciro cya mbere (Division 1), ari naho hatoranywamo abakinnyi bakina muri shampiyona y’abagore ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika “WNBA”.

Butera Hope uvukana n’impanga z’abakobwa 3, aribo; Butera Pacience na Butera Faith bakinanaga muri The Hoops, muri uyu mwaka wa 2019 yatwaranye nayo igikombe k’irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka “GMT” ndetse ayifasha no kugera ku mukino wa nyuma wa Playoffs 2019.

Butera Hope wakiniraga The Hoops ugiye gukomereza amasomo no gukina muri Amerika