Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Basketball: APR ni yo yatwaye irushanwa ry’umunsi w’abagore

Yanditswe na Nkomeje Guillaume

Ku ya 11-03-2019 saa 16:58:56
Abakinnyi b'ikipe y'APR BBC bishimira igikombe k'irushanwa ry'umunsi w'umugore bari bamaze kwegukana muri uyu mwaka wa 2019

Ikipe y’APR BBC ni yo yegukanye igikombe k’irushanwa rya Basketball ry’umunsi mpuzamahanga w’umugore “International Women Day Tournament 2019”.

Iri rushanwa ryari ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA” rigamije kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore binyuze muri Basketball ryasojwe tariki 10 Werurwe 2019 aho ryari ryatangiye tariki 02 Werurwe 2019.

APR BBC yatwaye iki gikombe mu kiciro cy’amakipe y’abakuru asanzwe akina muri shampiyona ahari hitabiriye amakipe 3. APR BBC yatsinze The Hoops Rwanda Girls Team BBC ku mukino wa nyuma amanota 67 kuri 64 (17-17, 16-12, 13-18 na 21-17) .

Iyi kipe yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze Ubumwe BBC kuri mpaga (20-0), mu gihe The Hoops Rwanda Girls Team BBC yahageze nyuma y’uko yari yatsinze IPRC-Huye BBC amanota 72 kuri 59.

Mu kiciro cy’abakiri bato, GS Marie Reine yegukanye igikombe itsinze ESB Kamonyi ku mukino wa nyuma amanota 64 kuri 63.

Mu bakanyujijejo, ikipe ya Shooting Touch yatwaye igikombe itsinze REG BBC ku mukino wa nyuma amanota 68 kuri 45.

Mu bihembo byatanzwe, ikipe ya mbere mu bakuru (APR BBC) yashyikirijwe igikombe giherekejwe n’amafaranga ibihumbi 300, iya mbere mu bakiri bato (GS Marie Reine) nayo ihabwa igikombe n’ibihumbi 200 naho mu bakanyujijeho (Shooting Touch) bashyikirijwe igikombe gusa.

Ku ruhande rw’abakinnyi, Imanizabayo Laurence ukinira The Hoops Rwanda Girls Team yatowe nk’umukinyi mwiza w’irushanwa (MVP) mu kiciro cy’abakuru, Munezero Ramula ukinirira ESB Kamonyi aba umwiza mu bakiri bato naho Bamurange Peace ukinira REG BBC aba umwiza mu bakanyujijeho. Aha buri mukinnyi akaba yahawe ibikoresho birimo umupira wo gukina n’inkweto.

Abakinnyi b’ikipe y’APR BBC bishimira igikombe k’irushanwa ry’umunsi w’umugore bari bamaze kwegukana muri uyu mwaka wa 2019

Umwanditsi:

Nkomeje Guillaume

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.