Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

 Basketball: APR na Patriots zirishakamo izakina umukino wa nyuma wa “Playoffs 2019”

Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME

Ku ya Jul 26, 2019

APR BBC-Patriots (Amahoro-19h00)

Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2019, APR BBC irahura na Patriots BBC mu mukino wa 5 wa ½ k’irangira mu irushanwa rya Kamarampaka “BK National League Playoffs 2019” ubere kuri Sitade Amahoro i Remera (19h00).

Imihigo ni myinshi ku ruhande rwa buri kipe bitewe n’uko ikipe ibasha kuwutsinda ihita ikatisha itike yo kuzakina umukino wa nyuma w’iri rushanwa ry’uyu mwaka wa 2019.

Aganira n’Imvaho Nshya, Mukurarinda Jean Claude, umutoza wungirije w’ikipe ya Patriots BBC yatangaje ko biteguye neza uyu mukino bahuramo na APR BBC. Avuga ko nta rwitwazo abakinnyi b’iyi kipe bagomba kugira rwatuma badatsinda uyu mukino, dore ko bawufata nk’umukino wa nyuma.

Nkusi Aime Karim, umutoza wa APR BBC na we yemeza ko biteguye neza haba mu buryo bw’imbaraga, tekinike no mu mutwe bitewe ni cyo kintu kiba gikenewe muri iyi mikino ya Playoffs.

Uyu mutoza akaba asaba abakunzi b’ikipe ya APR BBC kuza ari benshi kugira ngo babashyigikire bazarebe ko bagera ku mukino wa nyuma kuko ari ibintu bakumbuye.

Aya makipe yombi agiye gukina uyu mukino wa 5, ni nyuma y’uko yari yananiwe kwisobanura mu mikino 4 yabahuje muri iri rushanwa, kuko buri kipe yabashije gutsinda imikino 2-2.

Mu mukino wa 4 wa ½ w’iri rushanwa wabereye kuri Sitade Amahoro i Remera, tariki 20 Nyakanga 2019, APR BBC yitwaye neza itsinda Patriots BBC ku manota 64 kuri 63.

Nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe  ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA”, kwinjira kuri uyu mukino ni ukwishyura amafaranga igihumbi ahasanzwe (hejuru muri sitade) ndetse n’ ibihumbi 3 mu cyubahiro.

Ikipe ibasha gutsinda uyu mukino hagati ya APR BBC na Patriots BBC izahura ku mukino wa nyuma wa “Playoffs 2019” na REG BBC yasezereye Espoir BBC muri ½ iyitsinze imikino 3-0.

Mu kiciro cy’abagore, ejo tariki 27 Nyakanga 2019, IPRC Huye BBC izakira APR BBC mu mukino wa 5 wa ½ uzabere i Huye (11h00). Aya makipe agomba kwishakamo izakina umukino wa nyuma buri kipe yabashije gutsinda imikino 2 muri 4 yabahuje.

Ikipe itsinda uyu mukino hagati ya IPRC Huye BBC na APR BBC izahura ku mukino wa nyuma wa “Playoffs 2019” na The Hoops BBC yo yahageze isezereye Ubumwe BBC iyitsinze imikino 3-0.

Mugabe Aristide, kapiteni wa Patriots BBC (ufite umupira) ahanganye na Iyakaremye Emmanuel ukinira APR BBC mu mukino uheruka kubahuza